OMS/WHO yavuze ku bakozi bayo barimo uyihagarariye birukanwe na Leta y’u Burundi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi-OMS/WHO ryatangaje kuri uyu wa 14 Gicurasi ko ritaramenya icyateye Leta y’u Burundi kwirukana abakozi baryo. Dr Matshidiso Moeti ukuriye OMS ku rwego rwa Afurika yabwiye abanyamakuru ko barimo gukura aba bakozi mu Burundi kuko Leta yavuze ko itabashaka ku butaka bwayo.

Mu kiganiro Madamu Moeti yagiranye n’abanyamakuru muri World Economic Forum, yagize ati: “Ntabwo tuzi impamvu bafashe icyo cyemezo ariko turi gufatanya n’abakozi ba UN muri icyo gihugu ngo bafashe bagenzi bacu kuhava“.

Dr Moeti yongeraho ko OMS/WHO, ishobora gukomeza gukorana n’aba birukanwe mu bikorwa byo kurwanya iki cyorezo.

Inyandiko iboneka ku mbuga nkoranyambaga ya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi imenyesha ko abantu bane (4) barimo uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO mu Burundi “badakenewe” mu gihugu.

Inyandiko igaragara nk’iyanditswe n’iyi minisiteri, imenyesha ko Dr Walter Kazadi Mulombo uhagarariye OMS mu Burundi, Pr. Tarzy Daniel, Dr Ruhana Mirindi Bisimwa na Dr Jean Pierre Murunda Nkata bategetswe kuva ku butaka bw’u Burundi mbere ya tariki 15/05/2020.

BBC dukesha iyi nkuru, yavuganye na Ezechiel Nibigira minsitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi ariko ntiyahakana cyangwa ngo yemeze ibivugwa muri iyi nyandiko igaragara ku rubuga rwa Minisiteri ayoboye..

Umwe mu bakozi ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga utifuje gutangazwa, yemereye BBC ko iriya nyandiko ari iy’ukuri kandi ari iya minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Iyi nyandiko ntisobanura impamvu yo kwirukanwa kw’aba bakozi.

Dr Walter Kazadi Mulombo yabwiye BBC ko kuri ubu ntacyo yabwira abanyamakuru.

OMS/WHO niyo iyoboye ibikorwa byo kurwanya coronavirus ku isi.

Mu Burundi Leta ivuga ko hamaze kuboneka abantu 27 banduye coronavirus, 11 bayikize n’umwe yishe. Mu gihe hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza bihuza abantu benshi cyane begeranye, hari abagaragaza impungenge ko iki cyorezo gishobora kwiyongera mu gihugu.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →