Urukingo rwa Coronavirus rwaboneka rutaboneka ubuzima bugomba gukomeza- Perezida Trump

Umukuru wa Leta zunze Ubumwe za America, Donald Trump kuri uyu wa 15 Gicurasi 2020 yasezeranije ko agiye gufungura ibikorwa by’ubukungu bw’Igihugu, urukingo ku cyorezo cya Coronavirus rwaba rubonetse cyangwa se rutabonetse.

Perezida Trump, yatangaje ko afite intego yuko urukingo rwa coronavirus ruzaba rwabonetse bitarenze mu mpera y’uyu mwaka. Yagereranyije umushinga wo kubona urwo rukingo, uzwi nka “Operation Warp Speed”, n’igikorwa cyo mu ntambara ya kabiri y’isi cyo gukora intwaro kilimbuzi za nikleyeri za mbere.

Trump yanasobanuye adaciye ku ruhande, nta kurya iminwa ko nubwo urukingo rutaboneka, Abanyamerika bagomba gutangira gusubira mu buzima bwabo nkuko byari bisanzwe. Impuguke nyinshi zifite amakenga ku kuba urukingo rushobora kuboneka mu gihe cy’umwaka.

Igikorwa cy’umushinga wiswe “Operation Warp Speed” giteye gite?

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu busitani bw’ibiro bye bya White House ejo ku wa gatanu, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, Perezida Trump yavuze ko uwo mushinga uzatangirana n’ubushakashatsi ku bintu 14 bitanga icyizere cyo kuvamo urukingo hakorwa ubushakashatsi bwihuse kandi rukemezwa.

Avuga kuri icyo gikorwa, yagize ati: “Ibyo bivuze ikintu kinini kandi bivuze kwihuta“.

Ati:”Igikorwa kigari cy’ubuhanga bwa siyansi ndetse n’ibijyanye n’inganda no mu rwego rw’ibikoresho igihugu cyacu kitari bwigere kibona kuva mu gihe cy’umushinga wa Manhattan Project [wakoze intwaro kilimbuzi za mbere za nikleyeri]”.

Bwana Trump yagennye umusirikare w’ipeti rya jenerali ndetse n’uwahoze ari umuyobozi mukuru mu rwego rw’ubuvuzi ngo babe ari bo bayobora icyo gikorwa.

Abo Perezida Trump yagennye, bazakorana na Leta n’urwego rw’abikorera mu kuvumbura no gukwirakwiza urukingo rwa coronavirus.

Moncef Slaoui, mbere wayoboye ishami ry’inkingo mu ruganda rukora imiti rwa GlaxoSmithKline, ni we uzayobora icyo gikorwa. Ni mu gihe Jenerali Gustave Perna, ushinzwe kugenzura gukwirakwiza ibikoresho n’ibindi bya nkenerwa mu gisirikare cy’Amerika, azaba umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa.

Ubwo yafataga ijambo nyuma ya Bwana Trump, Bwana Slaoui yavuze ko afite icyizere cyuko “uducupa tw’urukingo tubarirwa muri za miliyoni amagana macye” tuzaba twabonetse mu mpera y’uyu mwaka wa 2020.

Mu kiganiro yagiranye mbere yaho n’ikinyamakuru The New York Times, yemeye ko icyo gikorwa kirimo kwigerezaho, ariko yongeraho ati:”Sinari kuba nemeye kukigiramo uruhare iyo mba ntekereza ko bidashoboka”.

Impuguke nyinshi zivuga ko urukingo ari cyo kintu cyonyine kizaha Abanyamerika icyizere cyo kongera gufungura neza neza ibikorwa by’ubukungu, mu gihe ibikorwa by’ipima bitarasakara hose.

Ni iki kindi Perezida Trump yavuze?

Yagize ati: “Sinshaka ko abantu batekereza ko ibi byose byabaho ari uko urukingo rubonetse. Urukingo rwaboneka cyangwa rutaboneka, turasubira mu buzima busanzwe. Kandi inzira yerekeza aho twayitangiye“.

Yongeyeho ati: “Henshi usanga nta nkingo bafite kandi virusi cyangwa ibicurane byaza, ugahangana nabyo. Hari ibindi bintu bitigeze na rimwe bibonerwa urukingo kandi bigacika”.

Bwana Trump yakomeje agira ati: “Ntekereza ko amashuri akwiye kongera gutangira mu kwa cyenda”.

intyoz.com

Umwanditsi

Learn More →