• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma
19/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB
19/08/25
Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry’Umuturage
19/08/25
Kamonyi-Rugalika: Abasoje amasomo muri Gifts Rwanda bahawe igishoro kibafasha kwihangira umurimo

Coronavirus: Barack Obama wahoze ayobora America yongeye kunenga imikorere y’ubutegetsi bwa Trump

Umwanditsi
May 17, 2020

Barack Obama wavuye ku butegetsi agasimburwa na Donald Trump, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2020 yongeye kunenga ubutegetsi bw’uyu wamusimbuye uburyo bukomeje kwitwara imbere y’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi. Obama, yari aheruka kwibasira Trump avuga ko, uko Amerika irimo kwitwara ari akajagari karenze ukwemera.

Barack Obama, mu butumwa bwa videwo bwo kuri internet yagejeje ku banyeshuri bari barangije amasomo yabo ya kaminuza, yavuze ko iki cyorezo cyagaragaje ko abategetsi benshi “batanajijisha nibura ngo berekane ko ibintu bashoboye guhangana nabyo“.

Bubaye ubwa kabiri mu minsi micye ishize Bwana Obama yibasira uburyo ubutegetsi bwa Trump buri kwitwara mu kibazo cya coronavirus.

Mu cyumweru gishize, mu butumwa bwo mu nama yo kuri internet mu buryo bw’iyakure bwatangajwe imburagihe, yavuze ko uko Amerika iri kwitwara muri ibi bihe ari “akajagari karenze ukwemera”.

Iryo jambo ry’ejo ku wa gatandatu yarigejeje ku banyeshuri barangije kaminuza, bo mu mashuri makuru na kaminuza bibarirwa muri za mirongo bifite amateka yuko byakunze kwakira abanyeshuri b’abirabura.

Bwana Obama yavuze ko Covid-19, indwara y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus, yashyize ku karubanda ibitagenda mu butegetsi bw’iki gihugu.

Yagize ati: “Niba hari ikintu kimwe iki cyorezo cyakoze, kera kabaye cyaciye neza neza igitambaro cyapfukaga benshi cyane bari mu butegetsi bibwiraga ko bazi ibyo barimo gukora”.

Yongeyeho ati: “Benshi muri bo nta nubwo bajijisha ngo berekane ko bashoboye“.

Mu masaha 24 ashize, abantu barenga 1,200 bapfuye bazize Covid-19 muri Amerika, nkuko imibare mishya ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

Umubare w’abo imaze kwica bose hamwe muri Amerika baragera hafi ku 89,000 – uyu ukaba ari wo mubare uri hejuru cyane ku isi.

Barack Obama yanavuze ku ngaruka iki cyorezo kiri kugira ku birabura bo muri Amerika.

Ati: “Icyorezo nk’iki kinamurika neza ku busumbane buriho ndetse n’imitwaro y’inyongera abirabura bakomeje kugenda bahura nabyo mu mateka yo muri iki gihugu”.

Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika bagize umubare munini w’impfu zitewe na coronavirus ndetse n’abajyanwa mu bitaro muri Amerika.

Kuva Obama yava ku butegetsi mu mwaka wa 2017, ntiyakunze kongera kwigaragaza ndetse ni gacye cyane yavuze ku bikorwa by’uwa musimbuye.

Gusa we n’uwamusimbuye, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza ngo mu minsi micye ishize bagiye bumvikana baterana amagambo, bituma Donald Trump ashinja Obama n’abajyanama be kuba bari mu gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyo kubangamira ubutegetsi bwe.

Mu cyumweru gishize, Perezida Trump yanditse kuri Twitter ati: “Icyaha gikomeye cyane muri politike kibayeho mu mateka y’Amerika, kugeza ubu!”

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5846 Posts

Politiki

4097 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1004 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga