Ruhango: Abakozi batatu bakurikiranweho gushaka kwibisha amasuka ya VUP

Abakozi babiri b’akarere ka Ruhango basanzwe bakorera mu murenge wa Ruhango n’undi utuye mu murenge wa Ruhango(umuzamu) batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuwa 15 Gicurasi 2020. Bakurikiranweho gushaka kwibisha amasuka 100 ya VUP

Aba bakozi barimo, ushinzwe kwakira abakiriya(Customer care) ari nawe warufite imfunguzo z’ububiko, ushinzwe isuku ku murenge n’umuzamu ucunga umutekano w’inzu ayo masuka yaragiye kubikwamo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko aba bakozi batawe muri yombi na RIB bakurikiranweho gushaka kwibisha amasuka ya VUP nk’uko Bwana Habarurema Valens, Umuyobozi w’akarere yabitangarije umunyamakuru.

Ati” Hari amasuka abantu bagerageje kwiba yo mu murenge wa Ruhango, yahise agaruzwa akiri hafi, yose ni 100 ari nayo yagarujwe. Kugeza ubu, iperereza riracyakorwa ngo harebwe icyari kigamijwe”.

Meya Habarurema, akomeza avuga ko hari kurebwa ngo ayo masuka yaravuye ku murenge ajya muyindi nzu kubera iki? Akanakomeza yibutsa abantu ko ibikoresho bya VUP biba bigomba gukoreshwa mu guteza imbere abaturage cyane mu bikorwa remezo nk’imihanda bityo ko bikwiye gucungwa neza nta mukozi n’umwe ukwiye kubirangarana cyangwa se kubikoresha uko ashaka.

Mu minsi yashize hari uturere two mu ntara y’Amajyepfo nka Ruhango na Nyanza aho ubuyobozi buherutse guha abaturage bakora muri VUP amasuka, Bote, Ingorofani n’ijire byose bifashisha mu kazi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →