Kabuga Félicien yasabiwe gukurwa mu Gihugu cy’u Bufaransa

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2020, ubwo umunyarwanda Kabuga Félicien uherutse gutabwa muri yombi I Paris mu Bufaransa yagezwaga imbere y’urukiko rw’ubujurire rwa Paris mu rugereko rwarwo rushinzwe kuburanisha ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu, Ubushinjacyaha bw’urukiko rw’umuryango w’abibumbye bukurikirana ibyaha bwasabye urukiko ko ava mu Bufaransa akoherezwa muri gereza y’uru rukiko rwa ONU.

Bwana Kabuga Félicien, uregwa ibyaha bya Jenoside, uyu munsi yagejejwe mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa hafi y’aho yafatiwe, kugira ngo haburanwe ku kumwimurira ahandi.

Nibwo bwa mbere yari abonetse mu ruhame mu myaka irenga 20 ishize. Yari yicaye mu igare ry’abafite ubumuga, yambaye ipantaro ya ‘jeans‘, umupira wo kwifubika w’ubururu n’agapfukamunwa.

Bwana Kabuga, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze gusa yemeza ko umwirondoro wasomwe ari uwe nk’uko bivugwa na Reuters.

Serge Brammertz umushinjacyaha w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yatangaje ko Kabuga yafashwe bisabwe n’uru rwego bityo ko ari rugomba kumufunga.

Kabuga w’imyaka 84 yafashwe kuwa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 mu gitondo mu nzu ntoya yari acumbitsemo, abatuye hafi aho batangaje ko ari umusaza wabagaho mu ibanga, utavugishaga abantu kandi wari urwaye.

Abunganizi mu mategeko ba Kabuga, ejo basohoye itangazo rivuga ko batifuza ko hari ahandi yoherezwa. Biteganyijwe no mu iburanisha rya none bashimangira ibi. Uruhande rwa Kabuga rwasabye ko iri buranishwa ryimurwa.

Urukiko rwemeye ubusabe bw’uruhande rw’uregwa, ruvuga ko irindi buranisha rizaba tariki 27 z’uku kwezi kwa gatanu 2020.

Reuters ivuga ko Kabuga asohoka mu rukiko yazamuye akaboko afunze igipfunsi imbere ya benshi mu bo mu muryango we bari imbere y’urukiko.

Kabuga Félicien ashobora koherezwa i La Haye mu Buholandi mbere yo kujyanwa i Arusha muri Tanzania aho ruriya rwego ruburanishiriza imanza z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →