• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Abategetsi 8 mu bagize Guverinoma ya Sudani y’Epfo banduye Coronavirus

Umwanditsi
May 21, 2020

Imibare y’abantu bamenyekanye ko banduye Coronavirus muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa 21 Gisurasi 2020 yikubye hafi kabiri igera ku bantu 481 mu ijoro ryakeye. Ni nyuma yuko mu masaha 24 ashize habonetse abantu 140 banduye. Mu bamaze kwandura harimo abategetsi 8 bo muri Guverinoma.

Amakuru aturuka mu Gihugu cya Sudani y’Epfo, avuga ko abagize guverinoma bagera ku munani (8) babasanzemo iki cyorezo. Kugeza ubu, batatu muri bo baratangajwe. Abo ni; Visi Perezida, Minisitiri w’Umutekano hamwe na Minisitiri w’Itangazamakuru.

Aba bose bari mu bagize itsinda ryihariye rya Guverinoma ryo kurwanya Covid-19, aho riyobowe na Perezida Salva Kiir wungirijwe na Visi Perezida Riek Machar.

Perezida Kiir, yabonanye n’iri tsinda mu mpera z’icyumweru gishize ariko nta kiratangazwa niba nawe yarapimwe n’uko ahagaze. Uyu munsi kuwa kane hateganyijwe inama y’abaminisitiri ariko ntamuntu uzi abari buyitabire.

Ejo kuwa 20 Gicurasi 2020, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Bwana Salva Kiir yandikiye ibaruwa umwungirije, Bwana Machar amwifuriza gukira vuba we n’abandi bagize ririya tsinda banduye Covid-19.

Imirwano y’amoko

Hagati aho, abategetsi bavuga ko imirwano ya vuba hagati y’amoko muri Leta ya Jonglei yiciwemo abantu bagera kuri 300, ababarirwa mu bihumbi bavuye mu byabo barahunga.

Muri iyi mirwano ishyamiranyije amoko y’abahinzi n’aborozi hiciwemo abakozi batatu bo mu miryango ifasha, harimo umwe wa Médecins Sans Frontières. Imirwano yasubukuwe kuwa gatandatu w’icyumweru gishize hagati y’amoko y’abatunzwe n’ubuhinzi n’abatunzwe n’ubworozi.

Abategetsi bavuga ko abantu bagera kuri 800 bamaze gupfa kuva imirwano nk’iyi yakongera gutangira mu kwezi kwa kabiri. Amasezerano yo kurangiza intambara mu gihugu yari imaze imyaka itandatu, yasinywe mu kwezi kwa kabiri hagati ya Salva Kiir na Riek Machar, gusa amakimbirane y’amoko yakomeje kuba bya hato na hato.

Abantu ibihumbi amagana bari mu nkambi z’ubuhungiro mu gihugu cyabo, mu minsi ishize hari babiri mu mpunzi basanzemo Covid-19, bitera impungenge ko iki cyorezo gishobora gukwira mu mpunzi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga