Kamonyi: Ukuri ku mukozi wo kwa muganga wasabwe Ruswa y’ibihumbi 300 n’abamukuriye

Ruswa y’Ibihumbi 300 yashyiriwe abavugwa ko bayisabye kuwa 16 Gicurasi 2020 I Muhanga, ikuwe ku Kigo nderabuzima cya Kabuga giherereye mu Murenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi. Umukozi ukora kuri iki kigo nderabuzima yavuze ukuri ku imvo n’imvano y’iyi Ruswa n’uko byagenze. Avugamo umuyobozi we ( Titulaire) ndetse n’ushinzwe abakozi (HR) mu bitaro bya Remera-Rukoma.

Yitwa Uwifashije Laurence, umukozi w’umuforomo mu kigo nderabuzima cya Kabuga ho mu Murenge wa Ngamba. Avuga ko yatswe Ruswa y’ibihumbi 300 kugira ngo akunde afashwe kuzamurwa mu ntera, ahemberwe Dipolome ye ya A1.

Intandaro ya byose yabaye iyihe?

Uwifashije, yamenye ko mu kigo akoramo hari imyanya yo kurwego rwa Dipolome ya A1 afite. Ubwo yahabwaga amakuru, yagerageje kubanza kumenya ukuri, aza kwifashisha umwe mu bakozi b’akarere wamubarije umwe mu bakozi bo mu ishami ry’ubuzima mu karere ( twirinze kuvuga amazina ye), aho yaje kwakira amakuru aturutse kuri uyu mukozi ko imyanya ibiri yari mu kigo akoramo umwe wamaze gutangwa, anabwirwa ko Dosiye yashyikirijwe uwitwa karipofori-HR ( turamugarukaho).

Amaze kwakira aya makuru, Uwifashije yatangiye kwibaza ibibazo birimo uburyo imyanya mu kigo akoramo itangwa atabizi kandi nawe yakawukeneye, kuko yujuje ibisabwa?. Aha nibwo yatangiye gukurikirana amakuru, ahamagara umuyobozi w’ikigo akoramo kuko atari ahari ( bwari bukeye bw’uwo munsi), ariko amubwira ko aya makuru atayazi.

Yabajije umuyobozi uburyo bishoboka ko umwanya watangwa atabizi kandi we afite amakuru ko mu gutangwa k’umwanya bisaba ko nk’umuyobozi aba yabyemeje, yasinye ndetse n’akarere kagasinya bikabona koherezwa muri Minisiteri y’Ubuzima.

Nyuma yo kumuhakanira, avuga ko yamweretse ibihamya by’uko amakuru y’uko uwo mwanya watanzwe ayafite, nubwo atazi uwawuhawe, ariko ngo amwemeza ko byakozwe. Amaze kumva ko yabimenye, ngo yamusabye gufata Dosiye ye akayishyira muri amvelope, kuko yari ari I Muhanga kandi amubwira ko hari umuntu ugiye kuhaza ( yaramumubwiye ariko ntabwo yifuje gutangaza amazina ye), amubwira kumuha iyo amvelope irimo ibyangombwa bye akabimushyira( Titulaire/umuyobozi w’ikigo niwe wari I Muhanga), yarabikoze.

Uyu Muyobozi w’Ikigo/Titulaire witwa Nzasabimana Denis, yabwiye Uwifashije ko ari kumwe n’uwitwa Semana Kalipofori ushinzwe abakozi (HR/Human Resource) mu bitaro bya Remera-Rukoma, ari nabyo bikuriye iki kigo nderabuzima, bikireberera. Yamubwiraga ko uko ari babiri baraganira kuri Dosiye ye niba koko amakuru yamuhaye ayafitiye gihamya.

Nyuma yarategereje, ariko aranibaza ati “ Ubwo njyewe banyatse Dosiye, kandi akaba yari yamenye amakuru yuko nayamenye, ni uko yemeye kunsinyishiriza, numvaga nta kibazo binteye”.

Ku mugoroba waho, hari ku itariki 13 Gicurasi 2020, yamuhaye ubutumwa bugufi( Message) amubwira ko yicaranye na wa mugabo kuri ya Dosiye. Amubwira ko yumva bitoroshye. Aha, uwifashije agira ati “ Mu bwonko hahise hazamo ko ngiye kwakwa Ruswa, ariko nkaba njyewe narinzi nubundi ko uwo mugabo (HR) icyo kintu kimurangwaho”.

Soma inkuru ya mbere ijyanye n’iyi ku ifatwa ry’abavugwa hano:Kamonyi: Abakozi babiri bo mu buzima bafatiwe mu cyuho cya Ruswa

Aha niho Uwifashije yafashe umwanzuro wo gukurikirana neza akamenya aho biganisha, akaniyemeza ko nasanga koko birimo Ruswa atari bubyihererane. Yakomeje kuvugana nawe( Titulaire) binyuze mu butumwa bandikiranaga, biza kurangra n’ubundi bukeye bwaho abwiwe ko ngo kugira ngo iyo Dosiye ibashe gutungana kubera abandi bafatanya kuyiga ari uko hagomba kuboneka ibihumbi magana atatu by’u Rwanda (300,000Frws).

Uwifashije yakoze iki nyuma yo kumva ko nta nzira y’ibyo ashaka adatanze Ruswa?

Yabwiye intyoza.com ko yahise yiyambaza umwe mu bakozi b’Akarere, amuhuza n’inzego z’umutekano kugira ngo abashe gutanga amakuru no kugira ngo aba bantu babashe gufatwa.

Avuga ko yakoresheje uko ashoboye ya mafaranga yasabwaga ya Ruswa akayabona, amaze kuyabona yabajije umuyobozi uburyo ashobora kuba yayabonamo, amusaba kuyamuha kuri MoMo( Mobile Money), ariko we amubwira ko bishobora guteza ibindi bibazo, amusaba ko bakora ku buryo amugeraho nawe akayashyikiriza uwo agomba kuyaha (HR) azi neza ko yamugezeho.

Uwifashije yasabye umuyobozi we (Titulaire) kumutiza umushoferi kugira ngo amumutumeho. Yamuhaye umushoferi utwara moto ku kigo, anamubwira ko mu ibaruwa ye hari agakosa kabonetsemo agomba gukosora kugira ngo kuwa Mbere bizahite bigendana n’ibindi bitabaye ngombwa ko agaruka mu kigo ( aha hari kuwa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020).

Uwifashije, yagiye ku kazi akosora agakosa kari mu ibaruwa nkuko yabibwiwe, arangije ashyira ibaruwa muri Amvelope, afata na ya mafaranga ibihumbi 300 ayashyira muri amverope ateraho Agarafezi ( twa twuma bafatisha impapuro), byose abishyira mu gikapu ahereza umushoferi ngo abishyire umuyobozi, ariko anamusaba kudafungura ngo arebemo, ko agenda akamuhereza ibindi akabyimenyera.

Mbere yo gushyira aya mafaranga muri Amvelope no mu gikapu, avuga ko yabanje kuyafotora ayoherereza inzego z’umutekano kugira ngo zibashe kubikurikirana kugera amafaranga ageze kuri beneyo, anabamenyesha ko uwo muntu ahagurutse.

Uko niko inzira ya Ruswa ivugwa muri ubu buhamya yaje kurangira idahiriye abayivugwamo kuko batawe muri yombi, ubu bakaba bari imbere y’amategeko uko ari babiri. Ukuri kwabyo kuzashyirwa ahabona n’amategeko ari nayo azagena niba koko bahamwa na ruswa cyangwa se baba abere.

Ikibazo cya Ruswa mu nzego zitandukanye z’imirimo muri Kamonyi si icya none. Mu rwego rw’Ubuzima barataka kuko, haba mu myanya itangwa, haba mu gushinga amafarumasi, haba mu kugira ngo ubone Post de sante n’ibindi!, batunga agatoki bamwe mu babishinzwe tutari buvuge amazina yabo kuko hari ibyo tugishakisha nk’ibihamya byuzuye.

Mu Burezi naho, ntabwo hasigaye dore ko ho nk’uko twigeze kubivuga mu nkuru yavugaga kuri ruswa ihari, banayishakiye amazina aho iy’igitsina mu kuyitsinda bakubwira ngo utanyuze Ngarama ntacyo wabona. Iy’amafaranga nayo ifite ibyiciro bayigeneye bitewe n’umwarimu ndetse n’ikiciro cy’amashuri ashaka kubonamo akazi. Mu bijyanye n’ubutaka n’imyubakire ho ni ibindi bindi, byose turacyarimo kubyegeranya.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →