• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
16/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Nyaruguru: Niba nta muturage uza gufata ku mishahara yabo, nabo ntibagafate ibyabo-Meya Habitegeko

Umwanditsi
May 21, 2020

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu ho mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa 21 Gicurasi 2020 araye mu gihome. Akurikiranweho kunyereza iby’abaturage birimo imbuto n’ifumbire. Umuyobozi w’aka karere mu butumwa bwe, asaba ko ntawe ukwiye gukora ku by’abaturage mu gihe bo bataza gukora ku mishahara yabo.

Kanyarwanda Eugene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu ho mu karere ka Nyaruguru niwe washyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB ngo akurikiranweho ibyaha acyekwaho byo kunyereza ibyagenewe rubanda birimo imbuto n’ifumbire nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yatangarije intyoza.com ko uyu mu Gitifu, akurikiranweho ibijyanye no kunyereza imbuto y’ibirayi ndetse n’ifumbire byagenewe abaturage. Avuga ko hari ibikiri mu iperereza bijyanye n’ibyo uyu mu Gitifu akurikiranweho.

Habitegeko Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yabwiye umunyamakuru ko nta muyobozi ukwiye gukora ku byagenewe abaturage mu gihe nta muturage ukora ku mushahara w’umuyobozi.

Ati“ Ubutumwa ni ukwirinda gukora ku by’abaturage. Niba nta muturage uza gufata ku mishahara yabo, nabo ntibagafate ku byabo”.

Muri aka karere, uretse uyu mu Gitifu w’Umurenge wa Kivu, hari abandi bakozi bashinzwe iby’ubuhinzi-ba agoronome batatu; uw’umurenge wa Kivu, uw’Umurenge wa Nyabimata ndetse n’uw’Umurenge wa Ruheru, bose baherutse gutabwa muri yombi muri uku kwezi kwa Gicurasi. Bakurikiranyweho ibijyanye n’imbuto y’ibirayi, ifumbire, ishwagara.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga