Bizimana Augustin washakishwaga n’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside, hashize imyaka 20 apfuye

Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2020, umushinjacyaha mukuru w’urwego rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha (IRMCT) yatangaje ko uyu Bizimana amaze igihe yarapfuye, aho yaguye muri Congo Brazaville mu mwaka wa 2000.

Bizimana Augustin, yabaye Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1993 kugera muri Nyakanga 1994 muri Guverinoma yiyise iy’Abatabazi, amaze igihe ari ku rutonde rw’abashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ngo aryozwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho.

Serge Brammertz, umushinjacyaha mukuru w’urwego rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha, yatangaje ko Bizimana Augustin umaze igihe ku rutonde rw’abashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakekwaho, iperereza bakoze ngo ryagaragaje ko uyu yaguye mu gihugu cya Congo Brazaville.

Kwemeza amakuru y’urupfu rwa Bizimana Augustin, bishingirwa ngo ku kuba uru rwego mu iperereza rwakoze ndetse rukagera ku mva ye iri I Pointe Noire ho muri Repubulika ya Congo Brazaville, aho rwafashe bimwe mu bice by’umubiri we rugakoresha ibizamini, ibisubizo byarasohotse bigaragaza ko ariwe wapfuye.

Umushinjacyaha mukuru, Serge Brammertz avuga ko ibizamini byafashwe bikuwe ku bice by’umurambo wa Bizimana Augustin bapimye, bikerekana ko yapfuye mu mwaka w’2000.

Mu byaha cumi na bitatu bya Jenoside yari akurikiranweho nkuko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, birimo; Ubufatanyacyaha muri jenoside, Gutsemba, Ubwicanyi, Gufata ku ngufu, Iyicarubozo, n’ibindi bikorwa bibangamiye uburenganzira bwa muntu nko; Gutoteza, Ubugome no kutubahiriza agaciro bwite k’umuntu, byose bijyanye n’ibyaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuba uru rwego rwasigariyeho urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha rwemeje urupfu rwa Bizimana Augustin, bivuze ko ubushakashatsi n’iperereza byimbitse byamukorwagaho bisojwe nkuko rwabitangaje.

Bizimana Augustin, ni Umunyarwanda wavutse mu 1954, avukira mu cyahoze ari Komine Gituza muri Perefegitura ya Byumba( ubu ni mu ntara y’amajyaruguru). Ni umwe kandi mu banyarwanda Igihugu cya Amerika cyashyize ku rutonde rw’abashakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera ndetse ashyirirwaho akayabo ka Miliyoni eshanu z’Amadolari ku muntu wamufata cyangwa se akaranga aho ari.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →