Kamonyi: Ba DASSO batatu baravugwaho gusindira mu kazi ku biro by’Akarere

Abakozi batatu b’urwego rushinzwe kunganira akarere mu by’umutekano(DASSO), mu ijoro ry’uyu wa 22 Gicurasi 2020 bafashwe bakekwaho ubusinzi kandi bari mu kazi ku biro by’Akarere ka Kamonyi. Hari ingamba zafashwe n’ubuyobozi bw’Akarere nyuma y’iyi myitwarire butishimiye.

Ba DASSO batatu, bari mu mwenda w’Akazi ku biro by’akarere ka Kamonyi bafashwe banyoye inzoga, ndetse bakekwaho gusinda. Ibi ntabwo byashimishije ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko babaye bashyizwe aho babuzwa ubwinyagamburiro kugira ngo ibyabo bikurikiranwe.

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Ati ” Nibyo hari abakozi b’Akarere 3 b’ urwego rwa Dasso bagaragaye bari mu kazi basinze. Barimo gukurikiranwa mu rwego rw’ imyitwarire yabo idahwitse bagaragaje”.

Meya Kayitesi, akomeza avuga ko aba ba DASSO bafite Komite ya discipline(ishinzwe imyitwarire), ari nayo ibakurikiranaho ibyaha n’amakosa baba bakoze, cyane cyane iyo byakorewe mu kazi.

Avuga ko ibihano bigenwa n’iyi Komite ishinzwe imyitwarire yabo, bakabihabwa n’Akarere ariko byabanje kunyura muri iyo Komite yabo nkuko biteganwa n’amabwiriza agenga uru rwego.

Nubwo intyoza.com ifite amakuru ko aba ba DASSO bahise bafatwa bagafungwa, siko ubuyobozi bubibona. Meya ati ” Ntabwo ari ukubafunga ahubwo ni aho baburijwe ubwinyagamburo nkuko bivugwa muri code of conduct( amategeko ngenga myitwarire), babaye bashyizwe rero ahateganyijwe”.

Nyuma y’iyi myitwarire idahwitse, yagaragaye ku bakozi bashinzwe umutekano (DASSO) ku biro by’Akarere kandi bari mu kazi, Meya Kayitesi arasaba bagenzi babo kugira imyitwarire myiza, kwirinda kwiyandarika mu businzi no kugira imyitwarire myiza ya kinyamwuga ihesha ishema urwego rwabo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →