Burundi/amatora: Ndayishimiye Evariste yatangajwe by’agateganyo ko yatsinze amatora n’amajwi 68,72%

Komisiyo ishinzwe amatora mu Gihugu cy’u Burundi(CENI) ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020 yatangaje ko Ndayishimiye Evariste, umukandida w’ishyaka CNDD-FDD riri ku Butegetsi, ariwe wegukanye by’agateganyo intsinzi mu matora y’umukuru w’Igihugu, aho afite amajwi 68,72%, mu gihe Agathon Rwasa wa CNL umukurikira afite 24,19%.

Komisiyo ishinzwe Amatora, ivuga ko abarundi 5,115,418 aribo bari biyandikishije ko bazatora, ariko abitabiriye itora ni 87% ( 4,450,413) by’abagombaga gutora bose. Aya ni amatora y’Umukuru w’Igihugu, ay’Abagize inteko ishinga Amategeko ndetse n’inzego z’Ibanze yose yahurijwe hamwe.

Uku niko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI) yatangaje urutonde rw’uko abakandida barushanijwe muri aya Matora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabaye kuwa 20 Gicurasi 2020;

  • Evariste Ndayishimiye (CNDD-FDD): 68,72%
  • Agathon Rwasa (CNL): 24,19%
  • Gaston Sindimwo (Uprona): 1,64%
  • Domitien Ndayizeye (Kira Burundi): 0,57%
  • Léonce Ngendakumana (FRODEBU): 0,47%
  • Nahimana Dieudonné: 0,42%
  • Francis Rohero: 0,20%

Mu gihe haba nta gihindutse mu byatangajwe na CENI, Ndayishimiye Evariste niwe wazarahirira kuba umukuru w’igihugu cy’u Burundi, agasimbura Petero Nkurunziza.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →