Inyeshyamba za ADF zirashinjwa kwica abasivile 7 muri Kivu ya ruguru

Abasivile 7 biciwe mu gitero gishinjwa inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF zagabye mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020 ahitwa Loselose, muri kilometero 10 uvuye I Mutwanga ho muri Teritwari ya Beni.

Ibi bikorwa by’iki gitero gishinjwa ADF, byabaye nko mu gihe cy’I saa kumi za mugitondo, ubwo izi nyeshyamba zateraga ku birindiro by’ingabo za Congo (FARDC) bitari kure y’I Loselose, mbere y’uko batera mu baturage.

Amakuru atangazwa na Radio okapi dukesha iyi mkuru, avuga ko ahacururizwa imiti (Pharmacy) hasahuwe, inzu z’abaturage zigatwikwa n’izi nyashyamba za ADF.

Magingo aya, nta rwego rurahamya mu buryo bweruye iby’ibi bikorwa bishinjwa izi nyeshyamba zo mu mutwe wa ADF, nta makuru, yaba ava mu nzego z’umutekano muri rusange cyangwa se mu ngabo za Congo ( FARDC).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →