Bwa mbere mu mateka ya Costa Rica, bemeye ubukwe bw’abahuje igitsina burataha, barashyingirwa
Mu gihugu cya Costa Rica, habaye ubukwe bwa mbere bw’abahuje igitsina. Nicyo gihugu cya mbere muri Amerika yo hagati gihinduye amategeko akabibahera uburenganzira.
Abagore babiri bakundana nibo babaye aba mbere bashyingiwe, ni ibirori byabaye nyuma gato ya saa sita z’ijoro iri tegeko ryemewe kujya mu bikorwa. Alexandra Quiros na Dunia Araya nibo ba mbere bashyingiranywe bahuje igitsina muri Costa Rica.
Ubukwe bwabo bwerekanywe kuri televiziyo y’igihugu.
Perezida Carlos Alvarado, yavuze ko guhindura itegeko bivuze ko Costa Rica ubu iha abakundana bahuje ibitsina uburenganzira bahoze bakwiriye.
Yanditse mu rurimi rw’igisipanyole ati: “Ubworoherane n’urukundo kuva ubu bikwiye kuba ibituranga bikadufasha gukomeza no kubaka igihugu buri wese afitemo umwanya”.
Itegeko ryemerera abantu bose gushyingirwa muri iki gihugu, rihindutse nyuma y’uko mu 2018 urukiko rw’itegeko nshinga rutangaje ko binyuranyije n’amategeko kubuza abahuje ibitsina gushyingirwa, kandi kubabuza ari ivangura.
Icyo gihe, uru rukiko rwahaye inteko ishinga amategeko ya Costa Rica amezi 18 yo guhindura itegeko.
Enrique Sánchez, umudepite wa mbere muri Costa Rica weruye akavuga ko “aryamana” n’abo bahuje igitsina, yishimiye izi mpinduka n’abagize uruhare ngo zigerweho.
Yabwiye Reuters ati: “Ibyo baciyemo n’umuhate wabo…bifashije kubaka sosiyete itarimo imiryango y’ikiciro cya kabiri cyangwa abantu b’ikiciro cya kabiri”.
Imiryango imwe yegamiye ku iyobokamana, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yamaganye izi mpinduka, abadepite barenga 20 nabo bagerageje gutinza impinduka z’iryo tegeko.
Mu bihugu byinshi bya Afurika amategeko ntiyemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa, muri bimwe mu bihugu imibonano y’abahuje igitsina ni icyaha gihanwa n’amategeko.
Amategeko mu Rwanda, ntabwo ahana imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina ariko ntabwo anemera ishyingirwa ryabo kuko ashyingira umuntu w’igitsina gore n’uw’igitsina gabo gusa.
Mu Burundi naho amategeko ntiyemera gushyingira abahuje igitsina, ndetse abakora imibonano mpuzabitsina bagihuje bashobora gufungwa hagati y’amezi atatu n’imyaka ibiri.
intyoza.com