Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Kabuga Felicien cyo kuburana adafunze

Abunganira Kabuga Felicien, Umunyarwanda ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside, basabye urukiko ko rwamurekura akaburana adafunze, rubitera utwatsi. Bagaragarije urukiko rw’I Paris kuri uyu wa 27 Gicurasi 2020 ko uyu musaza w’imyaka 84 (nubwo yabwiye urukiko ko afite 87) afite ibibazo by’ubuzima, ko yatanga ingwate ariko urukiko ruvuga ko hari impungenge z’uko ashobora gutoroka ubutabera.

Kabuga Felicien, yongeye kugezwa imbere y’urukiko rw’I Paris kugira ngo aburanishwe ku koherezwa gufungwa n’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha mu gihugu cya Tanzania.

Kabuga, mu rukiko yabajijwe niba yarumvise ibirego aregwa n’uru rwego rwa ONU/UN, asubiza mu rurimi rw’ikinyarwanda,ati “ Ibyo byose ni ibinyoma. Nta mututsi n’umwe nishe. Nabagurizaga amafaranga mu bucuruzi, sinari kwica abakiriya banjye”.

Mu byaha Kabuga ashinjwa birimo; Gucura umugambi wa Jenoside, yahitanye abarenga Miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana.

Abunganira Kabuga, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gushyikiriza abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga.

Umunyamategeko/Me Laurent Bayon uri ku ruhande rumwunganira, yabwiye urukiko ko Kabuga ashaje kandi arwaye, ko bashaka “kumwohereza i Arusha batitaye ku buzima bwe n’amagara ye”.

Uyu munyamategeko Bayon, yavuze ko umukiriya we atinya ko mu rukiko rwa UN/ONU yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Uruhande rumwunganira rwasabye ko atohererezwa uru rukiko rwamushakishaga, ko ahubwo yarekurwa akanakorerwa ibizamini by’amagara n’ubuzima bwo mu mutwe. Rwavuze ko Kabuga aho afungiye nta muntu bahuza mu rurimi kandi akeneye kwitabwaho byihariye.

Basabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe akajya kuba kuri umwe mu bana be, batanga urugero ko yakwambikwa icyuma cyo gukurikirana umuntu ku ikoranabuhanga (electronic ankle tag).

Ubusabe bwo kurekura Kabuga Felicien akaburana adafunze, urukiko rwabwanze. Umucamanza yavuze ko ” Nubwo adafite ubushobozi bwo gucika yirutse, ariko babonye ko afite ubwo gukoresha inyandiko mpimbano akihisha”.

Urukiko rwatangaje ko ku wa Gatatu utaha tariki 03/06/2020 ruzatangaza umwanzuro rwafashe kuri iri buranisha.

KabugaFelicien, yafatiwe I Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa kuwa 16 Gicurasi 2020, nyuma y’igihe cy’imyaka isaga 23 ashakishwa.

Kabuga, Ni umwe mu banyarwanda  Amerika yashakishije ndetse ishyiraho igihembo cya Miliyoni eshanu z’Amadolari ku muntu wese uzamufata cyangwa se akaranga aho aherereye bitewe n’ibyaha bya Jenoside akurikiranweho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →