Mu gihugu cya Brezil giherereye muri Amerika y’epfo, harabarurwa umubare munini cyane w’abaforomo umaze guhitanwa n’icyorezo cya Covid-19. Ishyirahamwe ry’abaforomo muri iki gihugu, ryatangaje ko umubare w’abaforomo bapfa kubera iki cyorezo uzakomeza kwiyongera.
Ishyirahamwe ry’abaforomo muri iki Gihugu, ryamenyesheje ko imibare y’abaforomo bapfa kubera Covid-19 izakomeza kuzamuka, bitewe n’impamvu zitari nke harimo; kutagira ibikoresho bibafasha guhangana no kwirinda iki cyorezo.
Ku ruhande rw’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abaforomo, ryo rivuga ko nta mibare y’ukuri rifite ku birebana n’Igihugu cya Brezil. Gusa, ryatangaje ko rizashyira ku mugaragaro imibare mishya ku buryo ibintu byifashe ku Isi mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.
Igihugu cya Brezil, nkuko ijwi rya Amerika ribivuga, gitangaza ko abantu bagera ku 411,000 bamaze kwandura Coronavirus, mu gihe abantu 25,000 aribo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo. Iki gihugu nicyo kibasiwe cyane n’iki cyorezo cya Coronavirus kurusha ibindi bihugu byo muri America y’epfo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com