Mu Mudugudu wa Gahungeri, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka kamonyi, mu mugoroba wo kuwa 25 Gicurasi 2020 ahagana ku I saa moya, uwitwa Hakizimana Jean Claude w’imyaka 26 y’amavuko yakubiswe isuka ya Majagu mu mutwe bimuviramo urupfu. Nyina umubyara, umwinjira we hamwe n’undi mwana wabo muri uru rugo baravugwaho kuba ba nyirabayazana.
Amakuru agera ku intyoza.com aturuka mu baturage I Rukoma, bavuga ko intandaro ya byose ari ibijyanye n’imitungo bivugwa ko isahurwa ijyanwa ku mugabo w’umwinjira w’uyu mugore, bamwe mu bana batabishaka dore ko ngo afite abana batandukanye badahuje ba se.
Umwe muri aba baturage yagize ati“ Urebye, ikibazo gishingiye ku kuba uyu mugore ahohotera abana yabyaranye n’abagabo batari uwo bari kumwe, abatari ab’umugabo bari kumwe ntabwo babayeho neza. Hari nubwo yagiye gutera abana batabana mu nzu akura inzugi n’ibindi abizana aho abana n’umugabo we. Umva, harimo na mushiki w’uyu wapfuye bagoronzoye akaboko barakavuna”.
Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yemereye intyoza.com ko ibi byabaye, ko ndetse abakekwa bafashwe bagashyikirizwa inzego zibishinzwe.
Amakuru yandi agera ku intyoza.com ni ay’uko uburyo iki kibazo zimwe mu nzego zakagikurikiranye zakitwayemo bitabashimishije. Basaba ko hagira igikorwa, ubutabera bugatangwa, abakurikiranwa kuri uru rupfu bakabihanirwa, ariko kandi n’abana ngo bakagira uburenganzira bwabo nkuko amategeko abiteganya.
Munyaneza Theogene / intyoza.com