Kamonyi: Miliyoni zisaga 500 mu kwesa umuhigo w’ibyumba by’amashuri n’ubwiherero

Meya kayitesi Alice, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ahamya ko mu gihe gisigaye kitageze ku kwezi, ibyumba by’amashuri n’ubwiherero bigomba kuba byuzuye kuko Miliyoni zisaga 500 zateguwe kubikora ziri mu kigega cy’Akarere. Kuzura kw’ibi bikorwa ngo niko kwesa uyu muhigo bafite 100%. Icyizere cyo kwesa uyu muhigo kiri mu mpera z’ukwezi kwa Kamena.

Meya kayitesi, yabwiye intyoza.com ko imirenge icyenda muri 12 igize Akarere ka Kamonyi irimo kubakwamo ibyumba by’amashuri 82 ndetse n’ubwiherero 96, byose bigomba kuba byuzuye bitarenze tariki 25 Kamena 2020.

EP Kayonza muri Kayanzi, hamwe mu bageze kure ibikorwa.

Meya Kayitesi, avuga ko gutoranya Imirenge igomba kubakwamo ibi byumba by’amashuri ndetse n’ubwiherero bagendeye ku hantu bikenewe kurusha ahandi. Agaciro kazagenda kuri iki gikorwa ni; Miliyoni magana atanu na Miromgo itatu n’ebyiri, ibihumbi magana atatu mirongo itanu na bitandatu n’amafaranga magana ane mirongo itandatu na tanu y’u Rwanda (532,356,465Frws), aya kandi ngo si ayo gusaba kuko arahari, ari naho hava icyizere cyo kuba ibi bikorwa byuzuye.Muganza

Muganza ya Runda naho bageze kure.

Umuyobozi w’Akarere, Kayitesi Alice ahamya ko mu gihe ibi byumba ndetse n’ubwiherero byaba byuzuye, umuhigo bahize baba bawesheje ku kigero cy’ijana ku ijana-100%.

EP Rwishwima Karama.

Ubwiherero nabwo bugeze kure bwubakwa.Imirenge irimo kubakwamo ibi bikorwa ni; Gacurabwenge, Runda, Rukoma, Ngamba, Kayenzi, Musambira, Nyamiyaga, Mugina na Karama. Mu gihe Rugalika, Kayumbu na Nyarubaka zitatoranijwe kubera impamvu yasobanuwe hejuru.

EP Uwimana ya Musambira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →