Ubwami bw’Ububiligi bwatangaje ko Igikomangoma Joachim cyanduye Coronavirus

Igikomangoma cy’Ubwami bw’Ububiligi, Joachim w’Imyaka 28 y’amavuko, yanduye icyorezo cya Coronavirus yakuye mu birori yitabiriye mu gihugu cya Espagne mu mujyi wa Córdoba uri mu majyepfo y’iki gihugu.

Igikomangoma Joachim, yagiye mu gihugu cya Espagne mu rwego rwo kwimenyereza umwuga( Stage/Internship) kuwa 26 Gicurasi 2020.

Ibimenyetso bya Covid-19, byatangiye kugaragara kuri iki Gikomangoma nyuma y’iminsi ibiri gusa yitabiriye ibi birori byabereye mu mujyi wa Córdoba mu majyepfo y’iki gihugu. Iyi ni indwara y’ubuhumekero iterwa n’ubwoko bushya bwa coronavirus.

Amakuru dukesha BBC, avuga ko iki gikomangoma, hamwe n’abo bari kumwe bari abantu 27 bitabiriye ibyo birori, mu gihe amategeko agenga gahunda ya “Guma mu rugo” muri uyu mujyi wa Córdoba, abuza abantu guterana barenze 15 kandi nabwo bakaba bafite impamvu zifatika. Ibirori byitabiriwe n’abantu bangana gutya byaba byarenze ku mategeko.

Polisi ya Espagne, yatangiye iperereza kuri ibyo birori. Abo byagaragara ko barenze ku mategeko bashobora guhanishwa gucibwa amande agera ku bihumbi 10 by’ama-euro (ni arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda). Bivugwa ko buri muntu wese witabiriye ibyo birori ubu ari mu kato.

Igikomangoma Joachim, umuhungu muto cyane mu b’igikomangomakazi Astrid akaba ari no ku mwanya wa 10 ku bashobora kuba umwami w’Ububiligi, bivugwa ko afite ibimenyetso byoroheje bya coronavirus.

Rafaela Valenzuela, uhagarariye Leta ya Espagne aho i Córdoba, yamaganye ibyo birori avuga ko ababyitabiriiye ari “abantu badashyira mu gaciro“.

Yagize ati: “Ndumva ntunguwe kandi byandakaje. Igikorwa nk’iki cyabaye mu gihe mu gihugu turi mu cyunamo cyo kwibuka abantu benshi cyane bamaze gupfa“.

Espagne ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abanduye n’abishwe na coronavirus ku isi. Kugeza ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, Espagne yari ifite abarwayi 239,228 ba coronavirus n’impfu 27,125, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika yabigaragazaga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →