Umukinnyi ukiri muto warerewe muri Kiyovu Sport yageze muri Paris Saint Germain(PSG)

Crespo Tabu Tuyishimire, ku myaka 13 y’amavuko akoze amateka yinjira mu ikipe ikomeye nka Paris Saint-Germain(PSG) yo mu gihugu cy’u Bufaransa. Niwe munyarwanda ukiri muto ukoze aya mateka yo kuba mu ikipe ikomeye muri iki gihugu. Ni mwene Patrick Mafisango wakiniye Amavubi.

Crespo Tabu Tuyishimire, yatoranijwe nyuma y’irushanwa ry’abakiri bato ryiswe “Ijabo ryawe” ryabaye mu mwaka wa 2018. Akina hagati mu kibuga, yemeje/yashimishije abamwitegerezaga kandi ni nawe wari Kapiteni w’iyo kipe yatwaye iryo rushanwa.

Crespo Tabu Tuyishimire, umukinnyi wo hagati ariko ukina anafasha ab’imbere cyangwa se ukina ataha izamu ( milieu offensif ) mu mezi make ari imbere araba abarizwa muri Academy ya PSG(mu ikipe y’abato). Yagombye kuba ariyo ariko ngo bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ingendo, byatumye bidashoboka.

Nkuko byanditswe na Africatopsports dukesha iyi nkuru, Crespo Tabu Tuyishimire yagize ati ” Inzozi zanjye ni ugukina ku rwego rwo hejuru. Nifuza kugera kubitarigeze bikorwa n’umukinnyi wundi w’umunyarwanda”.

Uyu Crespo Tabu Tuyishimire, ni umuhungu wa Patrick Mutesa Mafisango, umukinnyi wabiciye bigacika mu ikipe y’Igihugu Amavubi. Uyu yitabye Imana mu mwaka wa 2012 afite imyaka 32 y’amavuko. Yahamagajwe inshuro 23 mu kipe y’Igihugu Amavubi.

Tumwifurije ishya n’ihirwe, akomeze atere imbere aheshe ishema Igihugu cyamubyaye, Ruhago Nyarwanda ikomeze yunguke abeza b’ibihe biri imbere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →