• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Urupfu rwa George Floyd: Imyigaragambyo irafata intera ikabije, byageze aho hitabazwa Inkeragutabara

Umwanditsi
May 31, 2020

Imyigaragambyo y’abamagana iyicwa ry’umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi w’umuzungu irakomeje mu bice bitandukanye bya Leta zigize Amerika. Gushyamirana kw’abigaragambya na Polisi kurafata indi ntera. Hashyizweho ibihe bidasanzwe, abantu bahabwa amasaha ntarengwa yo kuba bidegembya hanze mu mijyi. Hitabajwe Inkeragutabara zisanzwe zitabazwa na Perezida cyangwa ba Guverineri mu bihe bidasanzwe.

Polisi ihosha imyigaragambyo, iri gukoresha imyuka iryana mu maso n’amasasu ya pulastike atica, nyuma yaho imodoka zayo zitwitswe mu mijyi myinshi.

Perezida Donald Trump uyoboye Amerika yavuze ko urwo rugomo ruri guterwa n’ “abasahuzi n’abanyakavuyo“. Imyigaragambyo yo irakomeje mu bice bitandukanye.

George Floyd, ubwo yari ashinzwe ivi ku ijosi yakomeje gutakamba abwira abapolisi ko atabasha guhumeka.

George Floyd, Umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika wari ufite imyaka 46 y’amavuko, yiciwe aho yari yafatiwe n’abapolisi ku wa mbere mu mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota.

Umupolisi Derek Chauvin w’imyaka 44 y’amavuko, w’umuzungu, yarezwe urupfu rwe kandi biteganyijwe ko agezwa mu rukiko ejo ku wa mbere. Uyu yari kumwe na bagenzi be, ariko ku mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragazwa ko ariwe washinze ivi ku ijosi rya Floyd kugeza ashizemo umwuka. We na bagenzi be bandi batatu, bivugwa ko birukanwe mu Gipolisi.

Biteganyijwe ko uyu mupolisi Derek Chauvin agezwa imbere y’urukiko ejo ku wa mbere mu mujyi wa Minneapolis

Ni ayahe makuru mashya ku myigaragambyo?

Abigaragambya benshi bateraniye mu mijyi igera kuri 30 muri Amerika. I Chicago, abigaragambya bateye amabuye abapolisi bahosha imyigaragambyo, na bo bahise babatera imyuka iryana mu maso. Abantu benshi batawe muri yombi ejo ku wa gatandatu.

Polisi y’i Los Angeles yakoresheje amasasu ya pulastike mu kugerageza gutatanya imbaga yabateraga amacupa ndetse igatwika imodoka za polisi. Nyuma, amashusho yagaragaje abantu bahagaze ku modoka za polisi zangijwe.

Abigaragambya bahagaze hejuru y’imodoka ya polisi yatwitswe i Los Angeles muri leta ya California.

Ku munsi wa kabiri wikurikiranya, imbaga y’abigaragambya yerekeje ku biro bya perezida bya White House i Washington, DC.

I Atlanta na Georgia, ahamenwe inyubako zikanasahurwa ku wa gatanu, hatangajwe ibihe bidasanzwe mu bice bimwe na bimwe mu kurinda abantu n’ibintu.

Abantu babarirwa mu bihumbi na bo bakoze ingendo mu mihanda y’i Minneapolis, New York, Miami, Atlanta na Philadelphia.

Abigaragambya bateranye bareba inzu igurumana yari isanzwe icururizwamo ibinyobwa bya ‘liqueurs’.

Umukwabu wo kutajya hanze nijoro wamaze gushyirwaho mu mijyi nka Minneapolis, Atlanta, Los Angeles, Philadelphia, Portland na Louisville. Ariko, abigaragambya mu mijyi myinshi bakomeje kurenga kuri ayo mategeko y’umukwabu ndetse hakomeje kubaho gusahura mu bice byinshi.

Muri Minnesota, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abasirikare babarirwa mu magana bo mu rwego rw’inkeragutabara – basezerewe mu gisirikare gisanzwe cy’igihugu bitabazwa na perezida cyangwa ba guverineri iyo bibaye ngombwa, baritabajwe ku wa gatanu nijoro.

Trump yavuze iki?

Ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu, Bwana Trump yavuze ko urupfu rwa Bwana Floyd “rwujuje mu Banyamerika ubwoba, uburakari n’agahinda”.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo yavugiye muri Leta ya Florida aho yari amaze kwitabira igikorwa cyo kohereza mu isanzure abahanga babiri b’ikigo cya NASA ku bufatanye na kompanyi SpaceX y’umuherwe Elon Musk, Bwana Trump yagize ati:

“Mpagaze imbere yanyu nk’inshuti n’umuntu ushyigikiye buri Munyamerika wese ushaka amahoro”.

Abaturage bo muri Minnesota bateguye ibiribwa n’ibyo kunywa byo guha abitabira imyigaragambyo yo mu mahoro.

Perezida Trump wamaganye ibikorwa by’abasahuzi n’abanyakavuyo”, abashinja kudahesha icyubahiro Bwana Floyd. Yavuze ko igikenewe ari “ugukira atari urwango, ari ubutabera atari akavuyo”. Ati: “Sinzemera ko abarakare baganza, ntibizabaho”.

Trump yashinje umuyobozi w’umujyi wa Minneapolis, wo mu ishyaka mucyeba ry’abademokarate, kunanirwa guhagarika imyigaragambyo. Ni yo ya mbere mibi cyane ibaye kuva yagera ku butegetsi. Yavuze ko niba urugomo rudahagaritswe, hitabazwa inkeragutabara zigakora akazi.

Joe Biden, umudemokarate bahanganye, yashinje Perezida Trump kongerera ingufu umuco wo kutihanganira abo mudahuje ibitekerezo, avuga ko abagize uruhare mu rupfu rwa George Floyd bagomba kubiryozwa.

George Floyd n’Umupolisi ugaragara mu mashusho yamushinze ivi ku ijoro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga