Abarwayi bashya 5 ba Covid-19 babonetse I Rusizi nibo ntandaro y’ihagarikwa ry’ingendo zagombaga gusubukurwa

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, mu gitondo cy’uyu wa 01 Kamena 2020 yatangaje ko icyemezo gihagarika isubukurwa ry’ingendo hagati y’intara zitandukanye, hagati y’intara n’umujyi wa Kigali ndetse na moto zitwarwa abagenzi zagombaga kujya mu muhanda cyafashwe bitewe n’abarwayi 5 bashya ba Covid-19 babonetse mu Karere ka Rusizi.

Ahagana ku isa tanu n’iminota 24 z’uyu wa 31 Gicurasi 2020, ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nibwo byasohoye itangazo rivuga ko ibikorwa by’ingendo zagombaga gusubukurwa ku itariki ya 01 Kamena 2020, nkuko Inama y’Abaminisitiri iheruka yari yabyemeje bitagikunze, ko ahubwo ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya Covid-19 zizatangazwa n’inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 02 Kamena 2020.

Iri tangazo ryaje mu buryo butunguranye, riza mu gihe benshi bari bamaze kwitegura gusubukura ingendo, Polisi yamaze gutangaza ibyo kubahiriza, RURA nayo yamaze gushyira hanze ibiciro by’ingendo mu byerekezo bitandukanye by’Igihugu, Gare zitandukanye n’abakozi b’amakampani atwara abagenzi byose byamaze gutegurwa, mu gihe, abamotari bo babaraga iminota mike ngo saa sita zijoro babe binjiye mu mihanda.

Avugira kuri RBA, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko ubwandu bushya bwa Covid-19 bw’abantu babonetse I Rusizi aribwo ntandaro yo kudasubukura izi ngendo nkuko byari byitezwe.

Aba bantu babonetse muri kariya karereka Rusizi nk’abarwayi bashyashya ba Covid-19 ni batanu barimo; Abakora ibikorwa by’ubucuruzi, abatwara imodoka zitwara ibicuruzwa bijya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hariya mu karere ka Bukavu, hamwe n’umumotari umwe watwaraga ibintu bisanzwe byari byemewe.

Minisitiri Dr Ngamije, avuga ko aba bantu bose bazwi ndetse bafite amakuru ahagije kuri bo, yaba abo bahuye nabo ku buryo ikirimo gukorwa ari ukuyahuza no kuyanoza kugira ngo barebe niba muri abo ntawanduye.

Kugeza kuri uyu wa 31 Gicurasi 2020, mu Rwanda habarurwaga abantu 370 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus kuva ku muntu wa mbere wagaragaye tariki 14 Werurwe 2020. Muri aba hakize 256, hapfa umuntu umwe nawe watangajwe ko yaje aturutse hanze yararembye. Abasigaye mu bitaro ni 113  barimo kwitabwaho n’abaganga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →