• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

America: Abaganga basuzumye umurambo wa George Floyd bemeje ko yapfuye yishwe

Umwanditsi
June 2, 2020

Umwirabura George Floyd w’imyaka 46 y’amavuko wishwe n’umupolisi w’umuzungu kuwa 25 Gicurasi 2020, abaganga bakoze isuzuma ry’umurambo we bamaze kwemeza ko yishwe. Imyigaragambyo y’abashavujwe n’urupfu rwe irakomeje hirya no hino muri Amerika. Abaganga bamusuzumye nabo bagize icyo batangaza ku rupfu rwe.

George Floyd, umwirabura w’umunyamerika yafashwe n’abapolisi bane b’abazungu mu mujyi wa Minneapolis ubwo yarimo ataha avuye mu kazi ku masaha yo gufunga inzu z’uburiro (Restaurant) hari hakiri kare kubera Coronavirus. Umwe muri bo yamugiye hejuru amushinga ivi ku ijosi kugera ashizemo umwuka. Floyd yamutakambiye kenshi amubwira ko atabasha guhumeka ariko uyu mupolisi amwima amatwi.

Urupfu rwe, rwateye imyigaragambyo ikomeye ku buryo yakwiriye mu mujyi irenga 70 yo muri Amerika. Isuzuma ryakorewe ku murambo we ryemeje ko uyu nyakwigendera yishwe, ndetse bigaturuka ku kubura umwuka.

Iri suzuma rya Leta, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ryabonye ko uyu mugabo wari ufite imyaka 46 y’amavuko umutima we wahagaze mu gihe yari atsikamiwe n’umupolisi. Rivuga ko impamvu y’urupfu rwa Bwana Floyd ari “uguhagarara k’umutima, kubura umwuka no gutsikamirwa ijosi”.

Amashusho yafashwe, yerekana umupolisi w’umuzungu amara umwanya yashinze ivi ku ijosi rya George Floyd nyuma y’uko amubwiye kenshi ko atabasha guhumeka, undi ntiyabyitaho, nyuma ntiyongera kunyeganyega.

Inkuru y’urupfu rwe, yongeye kubura/kuzamura umujinya uva ku bwicanyi abapolisi b’abazungu bagiye bakorera abirabura mu gihe gishize muri Amerika.

Kuri uyu wa kabiri tariki 02 Kamena 2020, imyigaragambyo iraba igeze ku munsi wayo karindwi, iri kuba henshi muri Amerika mu buryo butigeze buboneka mu myaka ibarirwa muri mirongo ishize.

Derek Chauvin, umupolisi wakoze ibi, yarezwe ubwicanyi bwo mu cyiciro cya gatatu, azagezwa imbere y’urukiko mu cyumweru gitaha.

Raporo yakozwe ku murambo wa Floyd ivuga iki?

Isuzuma ryakorewe umurambo wa Floyd, ryakozwe n’ikigo Hennepin County Medical Examiner, rigaragaza ibimenyetso ko yagiraga uburwayi bw’umutima no gukoresha ibiyobyabwenge mu gihe gito cyari gishize.

Rivuga ko yagize guhagarara k’umutima “mu gihe yari atsikamiwe n’umupolisi” tariki 25 y’ukwezi gushize kwa gatanu. Ibyavuye muri iri suzuma byatangajwe nyuma y’ibyakozwe n’ivuriro rindi ryigenga ryahawe ako kazi n’umuryango wa Floyd.

Iyi raporo yo, ivuga ko Bwana Floyd yishwe no kubura umwuka kubera gutsikamirwa ku ijosi no ku mugongo we. Naryo ryemeje ko ibyakozwe ari ubwicanyi, nk’uko umuryango we wabivuze mu itangazo wasohoye.

Umupolisi w’Umuzungu ashinze ivi ku ijosi rya George Floyd.

Dr Michael Baden, wahoze akora bene aya masuzuma mu mujyi wa New York City, ejo ku wa mbere yabwiye abanyamakuru ati: “Ku bwanjye, impamvu y’urupfu ni ukubura umwuka, bitewe no gutsikamirwa ijosi, ibintu bishobora kubuza umwuka kugera ku bwonko, no kumutsikamira ku mugongo, nabyo bitera kunanirwa guhumeka”.

Benjamin Crump, umunyamategeko w’umuryango wa Floyd, yagize ati: “Nta gushidikanya ubu yari kuba akiriho iyo hatabaho kumutsikamira ijosi byakozwe na Derek Chauvin”. Yongeraho ati: “Imodoka yazanwe yari iyo gutwara umurambo we”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga