Imyigaragambyo/USA: Trump ati“Ngiye kohereza abasirikare ibihumbi n’ibihumbi bitwaje intwaro nyinshi”

Imyigaragambyo y’abashavujwe n’iyicwa ry’Umwirabura George Floyd, wishwe n’umupolisi w’Umuzungu rikomeje kuvugisha benshi amangambure. Perezida Donald Trump yakangishije abategetsi b’aho imyigaragambyo ibera ndetse n’abayikora ko niba bibananiye agiye kohereza Ingabo zikabirangiza. Umukuru w’inteko ishinga amategeko n’Umusenateri banenze imyifatire ya Perezida Trump, utuma ingabo gutatanya abigaragambya mu mahoro kugira ngo yifotoze.

Perezida Donald Trump wa Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika, yakangishije kohereza abasirikare gusoza imyigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umwirabura wapfiriye mu maboko ya polisi.

Trump, yavuze ko niba imijyi na za leta binaniwe guhagarika iyo myigaragambyo no “gukingira abahatuye“, ahagaba igisirikare “byihuse akabarangiriza ikibazo“.

Urupfu rwa George Floyd wari ufite imyaka 46 y’amavuko, wapfiriye mu mujyi wa Minneapolis ku itariki ya 25 Gicurasi 2020, rwateje uburakari bwinshi mu gihugu. Imijyi minini yashyizeho ibihe by’umukwabu mu gihe imyigaragambyo igeze ku munsi wayo wa karindwi.

Mu gihe Perezida Trump yavugiraga ijambo mu nyubako y’ibiro bye White House, polisi yatatanyije abigaragambirizaga ku mbuga iri hafi aho, ikoresheje imyuka iryana mu maso n’amasasu ya pulastike.

Nyuma y’ijambo rye, Perezida Trump yaje kunyura muri iyo mbuga yirukanwemo abigaragambyaga, yifotoreza kuri kiliziya yangijwe. Ibi, byatumye anengwa bikomeye n’abamushinje guhutaza abigaragambya mu mahoro ashaka gusa kubona akanya ko kwifotoza.

Ubuyobozi bw’umujyi wa New York bwategetse ko ubuzima buhagarara mu mujyi kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo zo kuri uyu wa kabiri. Hagati aho, ubuyobozi bw’umujyi wa Washington bwo bwongereyeho andi majoro abiri ku gihe cy’umukwabu muri uwo mujyi. Ariko byitezwe ko imyigaragambyo ikomeza.

Ni iki Perezida Trump yavugiye imbere y’ingoro akoreramo?

Ejo ku wa mbere tariki 01 Kamena 2020 ku mugoroba, Perezida Trump yavugiye ijambo mu busitani bwa Rose Garden bwo mu nyubako ya White House, ryumvikanyemo urusaku rw’abigaragambirizaga hafi aho bari barimo gutatanywa.

Uwigaragambya yahanganye n’abashinzwe umutekano hafi y’aho Perezida Trump yavugiraga ijambo.

Perezida Trump yavuze ko “Abanyamerika bose bababajwe, kandi mu kuri n’urupfu rubabaje rwa George Floyd ndetse bakajya mu myigaragambyo”. Ariko yavuze ko kumwibuka bitagomba “gutobwa n’abanyakavuyo b’abarakare”.

Yavuze ko ibikorwa by’ubusahuzi n’urugomo byabaye ku cyumweru mu murwa mukuru Washington “biteye isoni“, avuga ko agiye kongerera uwo mujyi ubushobozi bw’ubwirinzi.

Ati: “Ngiye kohereza ibihumbi n’ibihumbi by’abasirikare bitwaje intwaro nyinshi, abakora mu gisirikare n’abashinzwe umutekano ngo bahagarike imyigaragambyo, ubusahuzi no kwangiza ibintu“.

Umukuru w’inteko inshingamategeko Nancy Pelosi na senateri Chuck Schumer basohoye itangazo rya rusange bavuga ko abigaragambyaga mu mahoro batewe imyuka iryana mu maso “kugira ngo perezida akunde abashe kwifotoreza hanze ya kiliziya“.

Bwana Schumer yanditse kuri Twitter ati: “Uyu perezida azisuzuguza ukuhe kundi kurenze aha?” Yongeyeho ati: “Ibikorwa bye bihishura kamere ye nyirizina“.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →