• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Umurundikazi wari uhagarariye OMS/WHO muri Guinée Equatoriale yirukanwe ashinjwa ibinyoma

Umwanditsi
June 3, 2020

Igihugu cya Guinée Equatoriale cyategetse ko uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ava muri icyo gihugu. Intandaro yo kwirukana uyu murundikazi, ni ibinyoma ashinjwa mu gutangaza mibare kuri Covid-19 muri iki gihugu.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo akubiye mu nyandiko ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’ibyavuzwe n’umukozi wo muri OMS muri iki Gihugu.

Leta ya Guinée équatoriale, ishinja Dr Triphonie Nkurunziza “gutanga imibare itari ukuri” ijyanye n’uko icyorezo cya coronavirus gihagaze mu gihugu.

Amagambo ya Pascual Obama Asue, Minisitiri w’Intebe wa Guinée équatoriale, yagejeje kuri sena ku wa gatanu ushize akaza no gutangazwa kuri televiziyo y’Igihugu, yasubiwemo agira ati: “Nta kibazo dufitanye na OMS, dufitanye ikibazo n’uhagarariye OMS i Malabo [umurwa mukuru wa Guinée équatoriale]”.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’umukozi wa OMS i Malabo agira ati:

“Leta yamusabye [Dr Triphonie Nkurunziza] kugenda, twabonye inyandiko bikubiyemo – ashinjwa gutangaza imibare itari ukuri ya Covid-19”.

Ntacyo Dr Triphonie Nkurunziza yari yatangaza ku mugaragaro. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu Dr Nkurunziza Triphonie akiri i Malabo kubera ko nta ndege ihamukura ihari, nkuko AFP ibivuga, yongeraho ko imibare itangazwa na OMS n’itangazwa na Leta kugeza ubu ari imwe muri icyo gihugu.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko abantu 1,306 ari bo bamaze kwemezwa ko banduye coronavirus muri icyo gihugu, 12 muri bo imaze kubica naho 200 barayikize.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga