Urukiko Kabuga Felicien yajuririyemo rwategetse ko ajyanwa I Arusha

Urukiko rw’Ubujurire rw’I Paris ho mu gihugu cy’u Bufaransa, aho Kabuga Felicien yajuririye aburana asaba ko urubanza rwe rwagumishwa mu Bufaransa, byarangiye kuri uyu wa 03 Kamena 2020 uru rukiko rutegetse ko yoherezwa I Arusha mu rwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Abunganizi ba Kabuga Felicien, bari bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa aho yafatiwe gutanga abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga, Urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rufite icyicaro i Arusha, aho biteganyijwe ko ari ho urubanza rwe rushobora kubera.

Umunyamakuru wa BBC wari mu rukiko avuga ko Kabuga, yicaye mu ntebe y’abafite ubumuga, atigeze agaragaza amarangamutima batangaje uwo mwanzuro, ahubwo yabajije aho azoherezwa.

Kuri uyu mwanzuro, umwunganizi we Laurent Bayon yabwiye abanyamakuru ko “yari yiteze uwo mwanzuro kuko bari mu gikorwa kirimo politiki cyane”.

Kabuga mu rukiko rusesa imanza

Me Bayon yavuze ko bagiye gukomereza mu rukiko rusesa imanza, ruzaba rufite amezi abiri yo gutangaza umwanzuro warwo. Uru rukiko narwo nirufata umwanzuro nk’uyu hazaba hasigaye igihe cy’ukwezi kumwe ngo Bwana Kabuga ashyikirizwe ruriya rwego rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Bwana Kabuga w’imyaka 84, ariko we wabwiye urukiko ko afite imyaka 87, abamwunganira bavuga ko ashaje kandi arwaye bityo adakwiye kuvanwa mu Bufaransa ko ari ho yaburanishirizwa.

Mu iburanisha riheruka, ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 22 ishize ashakishwa ashinjwa ibyaha bya Jenoside, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Bwana Kabuga yahakanye ibyaha aregwa abyita “ibinyoma“.

Serge Brammertz, umushinjacyaha w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, yatangaje ko Kabuga yafashwe bisabwe n’uru rwego, asaba ko yoherezwa gufungirwa by’agateganyo i La Haye mu Buholandi.

Kabuga yafashwe nyuma y’imyaka 22 ashakishwa, umupolisi ukuriye ishami rya Jenoside n’ibindi byaha muri Polisi y’Ubufaransa aheruka gutangaza ko yafashwe “bivuye mu gukurikirana umwana we wavaga mu Bwongereza akajya kumusura“.

Mu cyumweru gishize, umucamanza William H. Sekule w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yavuze ko urubanza rwa Kabuga rugomba kubera i Arusha.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →