• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
11/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
11/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
11/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Minisitiri w’Ingabo wa Amerika yashwishurije Trump ko nta basirikare bazoherezwa mu baturage

Umwanditsi
June 4, 2020

Nyuma y’iminsi mike Perezida Donald Trump akangishije abigaragambya babitewe n’umubabaro w’urupfu rw’Umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi w’umuzungu, akababwira ko azohereza abasirikare bakarangiza akazi, kuri uyu wa 03 Kamena 2020, Minisitiri w’Ingabo wa Amerika yatangaje ko nta basirikare bazoherezwa mu mihanda y’iki gihugu.

Mark Esper, Minisitiri w’Ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika, Mark Esper, yatangaje ko adashyigikiye ikoreshwa ry’ingabo z’iki gihugu mu gikorwa cyo guhagarika imyigaragambyo irimo kuba mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mark Esper, yitandukanije na Perezida Trump, aho kwa mbere w’iki cyumweru aherutse gutangaza ko azohereza abasirikare mu mihanda ya Amerika kugarukana umutekano, mu gihe igipolisi n’abategetsi b’ahabera imyigaragambyo bananiwe kubihosha.

Perezida Trump nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ryabitangaje, yavuze ko azifashisha itegeko ryo mu 1807 ryatowe n’inteko nshingamategeko, aho rivuga ku kurwanya imyigaragambyo. Azaryifashisha mu kohereze ingabo mu mihanda itandukanye y’ahigaragambiriza abashavujwe n’urupfu rw’uyu mwirabura Floyd wishwe n’umupolisi w’umuzingu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga