• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
06/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
06/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
06/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Huye/Kigoma: Abantu 90 bafatiwe mu ishyamba bavuga ko baje kuhahurira n’Imana

Umwanditsi
June 5, 2020

Ahagana ku isaa Sita z’uyu wa 05 Kamena 2020 mu ishyamba ryitwa irya Kinyamakara, hafatiwe abantu 90 bavuye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Huye, Nyanza, na babiri bavuye mu Kerere ka Nyamagabe, bavuga ko ari ahantu bahurira n’Imana igasubiza ibyifuzo byabo( mubutayu). Ubuyobozi bubashinja kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Vovid-19.

Dukundimana Cassien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Avuga ko abafashwe bose bavuga ko baba baje guhura n’Imana igasubiza ibyifuzo byabo, abandi bakaza gushima.

Ati“Ni mu ishyamba ryitwa Kinyamakara ( ahazwi nko mu Butayu mu mvugo y’abiyita abarokore), bafashwe basenga bamwe bavuga ko baje gushima Imana, ko bamwe yabahaye kubyara neza, hari abasaba ko bazabyara neza, abandi batanga ibyifuzo bitandukanye”.

Akomeza avuga ko abenshi mubafashwe baturuka mu Murenge wa Maraba, aho bagera kuri 60, hari aba Kigoma, hakabamo na 2 bo mu Karere ka Nyamagabe, hakaba ndetse n’abo mu karere ka Nyanza. Bose, babarizwa mu madini n’amatorero atandukanye aho ADEPER ariyo ifitemo benshi, abandi EAR na Kiliziya Gatolika.

Gitifu Dukundimana, avuga aba bantu aha bari barahagize nk’aho basengera, ariko ubuyobozi bukaza kuhakoma ndetse buhashyira ibyapa. Uwazaga kuhasengera akabona icyapa ngo yaragishinguzaga, akagenda ntagaruke ariko n’icyapa akagitwara.

Avuga ko urebye n’abaza kuhasengera utahamya ko baza mu by’ukuri kuhashakira Imana ngo kuko hari n’abahakorera urugomo bakaharwanira. Ibi ngo akenshi biterwa no kuba hari nk’igihe umwe avuga ngo hari ibyo Imana imweretse kuri mugenzi we, atabyakira neza intambara ikarota.

Uburyo aba bantu baturuka mu bice bitandukanye ariko ugasanga bahuriye ahantu hamwe nk’uku kandi ari benshi, ngo bafite umuntu basa nk’aho bose baba bakurikiye, aho ngo avuga ko aba yuzuye Umwuka, Imana yamuhaye ubutumwa bwo guha rubanda.

Uyu kandi, abonwa nk’ushobora kuba mubyo akora abifitemo izindi nyungu ndetse ubuyobozi buvuga ko akwiye gukurikiranwaho, hakamenyakana niba koko nta kindi kibyihishe inyuma. Abantu bane basa n’abakuriye iri tsinda bafashwe bashyikirizwa Polisi mu gihe abandi bose bigishijwe bakabarekura, harimo ngo n’abemeye ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Amabwiriza ya Leta y’u Rwanda n’ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abuza amakoraniro y’abantu benshi, by’umwihariko ibijyanye n’amateraniro y’abasenga mu madini n’amatorero anyuranye birabujijwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga