Kamonyi: Umugabo arakekwaho kwica umuvandimwe abanje kumuboha amaguru n’amaboko

Mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 05 Kamena 2020 ahagana ku I saa moya z’ijoro, haravugwa umugabo wishe umuvandimwe we muto aho ngo yamusanze mu nzu akamuzirika amaguru n’amaboko, agakoresha umuriro w’amashanyarazi mu kumwica.

Amakuru agera ku intyoza.com aturuka mu baturage ndetse akanemezwa n’umuyobozi w’Umurenge wa Gacurabwenge, ni uko Umugabo witwa Ndagijimana Guido w’imyaka 33 y’amavuko yishe umuvandimwe muto basangiye se. Uyu muvandimwe yitwa Ndayambaje Fidel w’imyaka 27 y’amavuko.

Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge ku murongo wa Terefone yahamirije umunyamakuru ko iby’uru rupfu ari impamo. Ati” Ni abavandimwe bicanye. Umwe ubanza ngo ari umusuderi, yacometse ibyuma murumuna we akupa umuriro, araza ngo amutwikisha umuriro niko bambwiye”.

Amakuru agera ku intyoza.com ni uko ngo uyu Ndagijimana Guido, yaciye mu ibati hejuru y’inzu, agasanga umuvandimwe we mu nzu, akamufata, akazirika amaguru n’amaboko agahambira kuri giriyaje (grillage) y’idirishya, agacomeka umuriro w’amashanyarazi ariwo ngo yamwicishije.

Intandaro y’ubu bwicanyi nk’uko abaturage babibwiye intyoza.com ngo ni uko uyu Nyakwigendera yakupye umuriro w’amashanyarazi yari ahuriyeho n’uyu muvandimwe we, ndetse ngo akaba yanamutemeye imboga.

Ndagijimana ukekwaho kwica uyu muvandimwe we, yahise afatwa n’abaturage nkuko Gitifu Nyirandayisabye abivuga, ashyikirizwa inzego z’umutekano mu gihe Nyakwigendera ubwo twandikaga iyi nkuru hari hategerejwe imodoka imujyana kubitaro bya Remera-Rukoma.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →