Kamonyi: Hari aho amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 adashoboka(amafoto)

Ni mu Murenge wa Musambira, aho isoko rirema kuwa Gatanu. Isoko ni isoko, guhana intera ( Social Distancing) nibura ya Metero haba mu bacuruzi, haba mu baguzi bigaragara ko bidashoboka ubuyobozi butabigizemo uruhare. Kuri uyu wa 05 Kamena 2020, intyoza.com yageze muri iri soko, aho n’amazi yagenewe gukaraba amenwa isoko rikirimo, abarirema bakinjira nk’abarema isoko bisanzwe.

Ubwo intyoza.com yageraga muri iri soko mu ma saa cyenda aho byakabaye risa n’iririmo guhundura cyangwa se abantu bagabanuka, nibwo ahubwo benshi bari baririmo, begeranye, ikigero cyo kwambara agapfukamunwa nacyo kiri hasi, nta bayobozi bureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 uretse uvugira muri Megafone na DASSO baje bumvise ko umunyamakuru ari mu isoko bagatangira kwibutsa abantu guhana intera no kwambara agapfukamunwa uko bikwiye, hari n’ababwiye umunyamakuru ko bakibagiwe.

Mu isoko Musambira, iby’agapfukamunwa buri wese abikora uko abishaka.

Ahashyizwe amazi yo gukaraba naho habiri muri gatatu, yakuweho isoko rikirimo n’abantu bakiryinjiramo ku buryo iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Leta mu kwirinda iki cyorezo bigaragarira buri wese ko biri hasi. Abacuruzi ku kigero cy’ibihe bisanzwe niko bagicuruza, bamwe bati” ntawe usiba uretse impamvu bwite”. Ibi ni mu gihe amabwiriza avuga ko nibura 1/2 cy’abari basanzwe aribo bemererwa.

Bamwe mu barema isoko kimwe n’abacuruzi bavuga ko hari ibidashobora gukunda nko kuba isoko ryaremwa na 1/2. Ibi ngo biragoye kuko nta rutonde rw’abasanzwe barirema ruhari ku buryo bafite n’uko batumwaho ngo mwe muzaze aba ntibazaze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Madame Mpozenzi Providence abajijwe n’umunyamakuru impamvu amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 atubahirizwa, n’impamvu amazi yakuweho isoko rikirema ndetse no guhana intera( Social distancing) bikaba ntabyo, yavuze ko iby’amazi ngo iyo yakuweho ubwo hakoreshwa za kandagira ukarabe nubwo mu isoko nyirizina ntazihari.

Aha, abazaga mu isoko nta gukaraba kuko ikidomoro cy’amazi bari bagitwaye isoko rikirema.

Ati” Ahasigaye buriya bakoresha za kandagira ukarabe basanga mu maduka kuko ntabwo biriya bihahora. Social Distancing yo dushyiramo imbaraga mu gitondo, haba hari abantu benshi cyane ariko nyuma ya saa sita iba ihari kuko hose mba mbona ko nta kibazo gihari ahubwo. Iyo bigeze i saa cyenda biba ari ibisanzwe nta kibazo cyo kwegerana kiba gihari, ntabwo twabyubahiriza 100% nkuko tubyifuza ariko tuba twashyizemo imbaraga”.

Aho ubona hatose hari amazi bakaraba, ariko bayakuyeho isoko rikirema. 
Aha naho ni kwirwinjiriro ruri hafi ya Sitasiyo ya Polisi n’ikigobnderabuzima. Amazi yahakuwe hakiri kare.

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →