ONU/UN iratabariza Abanyekongo b’abasivili basaga 1300 bishwe

Umuryango w’Abibumbye-ONU/UN, uratangaza ko abasivili 1,300 bishwe mu gihe cy’aya mezi umunani ashize muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mirwano yahuje ingabo z’iki gihugu n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki 05 Kamena 2020, umuyobozi mukuru w’ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Michelle Bachelet, avuga ko ubu bwicanyi bwabaye cyane cyane mu ntara za Ituri, Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.

Abavugwaho gukora ubu bwicanyi, ni abasilikali n’abapolisi ba Leta, ariko cyane cyane umutwe ufite intwaro witwa Codeco(Coopérative pour le Développement du Congo), ugizwe ahanini n’abo mu bwoko bw’abalendu. Nk’uko ONU ibivuga, Codeco ikunze kwibasira abo mu bwoko bw’abahema n’abalur.

Undi mutwe ONU ishinja ubwicanyi bw’abasivili ni ADF(Allied Democratic Forces) mu Cyongereza, cyangwa (Forces Démocratiques Alliées) mu Gifaransa. Ugizwe ahanini n’abantu b’Abayisilamu bakomoka muri Uganda. Wavutse mu 1995 uvuga ko uje kurwanya Perezida Museveni.

Muri Kivu y’Epfo, avasivili bazira cyane cyane intambara z’amoko hagati y’Abanyamulenge n’Abafulero, no hagati y’Ababembe n’Abanyindu. ONU ivuga ko ubwicanyi bwabaye no mu ntara ya Kongo Central, cyera yahoze yitwa Bas-Congo, ndetse no mu murwa mukuru w’igihugu, Kinshasa, aho abasivili 62 bishwe n’abasilikali n’abapolisi ba Leta. Abandi basivili 74 babikomerekeyemo. Abo baturage bose ni abo mu mutwe ugendera ku mahame ya politiki n’iy’amadini bivanze witwa Bundu Dia Kongo, BDK mu magambo ahinnye.

Usibye kwica, iyo mitwe irayogoza, igafata n’abagore n’abakobwa ku ngufu. Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko ayo mabi yose yatumye kandi abaturage barenga ibihumbi 500 bata ibyabo barahunga.

Mu itangazo rye, Michelle Bachelet yemeza ko ubu bwicanyi bushobora kwitwa ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara. Arasaba z’anketi zigenga kandi zimbitse. Asoza avuga, ati: “Abahohoterwa bakwiye ubutabera, ukuri, n’indishyi z’akababaro.” Arasaba kandi Leta ya Congo gukora ibishoboka byose kugirango ubu bwicanyi buhagarare kandi ntibuzongere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →