Rubavu: Ukekwaho gucuruza urumogi yafatanwe udupfunyika 3,000 twarwo atujyane Kamonyi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Kamena 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe ukekwaho gucuruza urumogi, yafatanwe udupfunyika 3000. Uru rumogi rwafatanwe uwitwa Kwizera Bosco ufite imyaka 30 y’amavuko, afatirwa mu murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimberi. 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko kugira ngo Kwizera afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Umwe mu bashinzwe umutekano w’abatwara abagenzi ku magare mu mujyi wa Gisenyi yabonye uriya Kwizera afite imizigo aramukeka ahita abimenyesha Polisi.”

CIP Karekezi, akomeza avuga ko abapolisi bari mu karere ka Rubavu bakurikiranye Kwizera basaka imitwaro ye basanga harimo udupfunyika ibihumbi bitatu tw’urumogi.”

Kwizera akimara gufatwa, yavuze ko yari yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 kugira ngo akwirakwize urwo rumogi arukuye mu karere ka Rubavu arujyana mu karere ka Kamonyi aho yagombaga guhurira n’abo yagombaga kuruha.

Kwizera avuga ko yari asanzwe ajya mu gihugu cya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo akajya kugurayo inkweto ari naho yahuriye n’umuntu wamushyize mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge, nyiri ibiyobyabwenge akaba atuye mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba arashimira abaturage barimo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yagize ati”Inzego z’umutekano zirimo gukorana n’abaturage cyane kugira ngo batahure abakwirakwiza ibi biyobyabwenge ndetse banashyikirizwe ubutabera. ”

Kwizera Bosco, nkuko urubuga rwa Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru rubivuga, yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Mukamira kugira ngo akorerwa idosiye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →