Umuntu wese winjiye mu Bwongereza arimo gushyirwa mukato

Igihugu cy’Ubwongereza cyatangiye gushyira mu bikorwa gahunda itegeka ko umuntu wese mu gihugu aturutse hanze agomba kwishyira mu kato k’iminsi 14. Kuri uyu wa 08 Kamena 2020 nibwo iki gihugu cyatangiye gushyira mu bikorwa aya mabwiriza kubantu hafi ya bose binjiye bavuye hanze mu rwego rwo gukumira no kugabanya ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Izi ngamba zafashwe na Leta y’Ubwongereza, zanenzwe cyane n’abayobozi bo mukigo Cy’iby’indege zitwara abantu kifitiye ibibazo muri iki gihe. Bavuga ko iyo ngingo irenze urugero, kandi ko ishobora gutuma icyo kigo gitakaza imirimo ibihumbi n’ibihumbi.

Abongereza cyangwa abanyamahanga bazaba bagendereye iki gihugu basabwa kubahiriza iyo ngingo y’ukwikumira mu gihe cy’imisi 14. Atari uko bazahanishwa ihazabu y’amadolari 1250 cyangwa se ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Nkuko Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, Hari abibaza igituma Ubwongereza, bwibasiwe n’iki cyorezo cya Coronavirus kurusha ibindi bihugu byo mu karere k’i Bulayi bukaba butangiye kudohora buhoro buhoro ingingo bwari bwafashe ku bijyanye n’iki cyorezo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →