Umurambo w’Umugande washyikirijwe iki Gihugu, Abanyarwanda 80 bashyikirizwa u Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 08 Kamena 2020, Abanyarwanda 80 bari bafungiye muri gereza muri Uganda bagejejwe ku butaka bw’u Rwanda mu byiciro bitandukanye, naho umurambo w’umuturage wa Uganda uheruka kurasirwa mu Rwanda nawo ushyikirizwa abategetsi bo mu majyepfo ya Uganda.

U Rwanda na Uganda, bimaze igihe mu biganiro byo guhosha amakimbirane amaze igihe hagati yabyo, Angola na Repubulika iharanira Demokalasi ya Congo nibyo bihugu bifite uruhare mu kunga impande zombi.

Hifashishijwe ikoranabuhanga, mu nama iheruka guhuza abategetsi b’impande zombi n’abunzi bazo mu cyumweru gishize, byatangajwe ko Uganda yemeye kurekura Abanyarwanda 130 ifunze.

Kimwe mu byiciro by’Abanyarwanda bakiriwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 08/06/2020.

Ikigo cy’itangazamakuru cya Leta y’u Rwanda-RBA, kivuga ko ikiciro cya mbere cy’abanyarwanda 80 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa 08 Kamena 2020 ku mupaka wa Kagitumba mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.

Mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda bakiraga abo, ku mupaka wa Gatuna abategetsi bo mu majyepfo ya Uganda nabo bakiriye umurambo w’umuturage waho, Sydney Muhumuza w’imyaka 35 warasiwe ku butaka  bw’u Rwanda.

Ikinyamakuru Newvision kibogamiye kuri Leta ya Uganda, kivuga ko Muhumuza yarashwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa mbere ushize mu karere ka Burera, aregwa kwinjira bitemewe n’amategeko aje mu bucuruzi bwa magendu.

Ku mbuga nkoranyambaga, Abanyarwanda bamwe basaba abategetsi ba Uganda kurekura Abanyarwanda bahafungiye bataburanishwa kandi bakorerwa iyicarubozo. Naho abaturage bamwe ba Uganda bakavuga ko barambiwe ubwicanyi bukorerwa abo muri bo bagiye mu Rwanda bagashinjwa ubucuruzi bwa magendu, ntibafatwe ahubwo bakaraswa bakicwa.

Amakimbirane y’ibihugu byombi, aya vuba yatangiye kwigaragaza mu kwezi kwa kabiri ubwo u Rwanda rwafungaga umupaka warwo na Uganda nyuma y’ibikorwa, rwavugaga ko bimaze igihe, byo gufunga no gukorera iyicarubozo abaturage barwo muri Uganda.

Uganda yo ikavuga ko hagifungiye Abanyarwanda bagera kuri 300. U Rwanda rushinja kandi Abategetsi ba Uganda gufasha abashaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Uganda yashyikirijwe umurambo w’umuturage wayo Sydney Muhumuza.

Leta ya Uganda nayo igashinja iy’u Rwanda gukora ubutasi butemewe muri Uganda no kwinjira mu butegetsi bw’iki gihugu.

Aya makimbirane, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yagiye ahosha nyuma y’inama z’abakuru b’ibihugu byombi, Yoweri Kaguta Museveni na Paul Kagame, zabaye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka muri Angola no ku mupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →