Malawi: Amatora y’Umukuru w’Igihugu yateshejwe agaciro, hatangajwe igihe azasubirirwamo

Nyuma y’aho urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko Nshinga mu Gihugu cya Malawi rutesheje agaciro amatora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba, kuri uyu wa 09 Kamena 2020, inteko ishinga amategeko yemeje ko andi matora azaba kuwa 23 Kamena 2020.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Malawi yabaye umwaka ushize wa 2019 byemejwe ko yabayemo ubujura bukabije ndetse urukiko rurinda iremezo ry’Itegeko Nshinga rutesha agaciro ibyayavuyemo. Inteko ishinga Amategeko y’iki Gihugu yemeje kuri uyu wa kabiri ko ikiciro cya kabiri cyayo kizaba kuwa 23 Kamena 2020.

Ayo matora aheruka, ibyari byayavuyemo byahaga Perezida Peter Mutharika wari usanzwe ayobora iki Gihugu kongera kukiyobora kuri manda ye ya kabiri n’amajwi 38.5%.

Nyuma yo kwemeza ko hagiye kubaho ikiciro cya kabiri cy’aya matora, Komisiyo Nshyashya ishinzwe kuyategura yarahiye kuri uyu wa kabiri kugira ngo itegure ayandi matora, ni nyuma y’aho kandi Urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga rutegekeye ko haba iperereza ku myitwarire ya Komisiyo yari ishinzwe amatora ya mbere.

Abamagana manda ya kabiri ya Perezida Peter Mutharika.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, ritangaza ko bibaye ubwa mbere ubutabera bwanga ibyavuye mu matora muri iki Gihugu cya Malawi kuva cyabona ubwigenge mu mwaka w’1964.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →