Uhagarariye Abapolisi bari mu butumwa bwa UN muri Sudani y’Epfo yihanganishije umuryango w’Umupolisi w’u Rwanda wazize Coronavirus

Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, umuyobozi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo yanditse ubutumwa bw’akababaro ku bw’urupfu rwa Police Costable (PC) Mbabazi Enid. Umupolisikazi w’Umunyarwanda uherutse kwitaba Imana azize Koronavirusi. 

Mu itangazo rya Vuniwaqa, yavuze ko abikuye ku mutima yihanganishije umuryango wa PC Mbabazi kandi akaba yifatanyije nawo mu kababaro.

Yagize ati: “Sinabura kubabwira ko mbabajwe bikomeye no kwitaba Imana kwa Mbabazi Enid wari umwe mu bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hano muri Sudani y’Epfo i Malakal. Urupfu rumutwaye akiri muto cyane.”

Yakomeje avuga ko PC Mbabazi yari kumwe na bagenzi be b’abapolisi b’u Rwanda 240, tariki ya 24 Gicurasi 2020 yaje gufatwa n’uburwayi abanza kuvurirwa aho  yari ari mu kazi mbere y’uko yoherezwa kuvurirwa mu gihugu cye cy’u Rwanda.

Gusa ku myaka 24 y’amavuko yari afite, PC Mbabazi yafashwe n’ icyorezo cya COVID-19, tariki ya 02 Kamena 2020 iyi ndwara iza kumuhitana aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Mu butumwa bwa Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, nkuko urubuga rwa Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru rubitangaza, yavuze ko ashimira uruhare rwa PC Mbabazi Enid mu kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo binyuze mu kurinda abasivili.

Ati: “Ndazirikana kandi nkanashima byimazeyo uruhare rwa PC Mbabazi Enid ku kurinda abasivili no kubaka amahoro arambye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo kuva yahagera mu butumwa bw’akazi mu Ukuboza 2019.”

Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, umuyobozi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Yakomeje avuga ko mu izina ry’abayobozi bakuru bahagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye yihanganishije umuryango, inshuti n’abavandimwe ba PC Mbabazi Enid ku kubura umuvandimwe wabo bakundaga:“ati tuzahora tumukumbura. Roho ye iruhukire mu mahoro”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →