Umugore wa Nyakwigendera Petero Nkurunziza yagarutse mu gihugu nyuma y’ibyumweru hafi 2

Denise Bucumi Nkurunziza, umugore wa Perezida Petero Nkurunziza witabye Imana kuri uyu wa Mbere Tariki 08 kamena 2020, yagarutse mu gihugu cy’u Burundi avuye mu bitaro i Nairobi muri Kenya aho yari amaze hafi ibyumweru bibiri arwaye indwara yakomeje kugirwa ibanga.

Umwe mu bakozi b’ibitaro yari arwariyemo, yemereye BBC dukesha iyi nkuru ko Madamu Nkurunziza yabivuyemo ejo kuwa kabiri tariki 09 Kamena 2020 ni mugoroba, akava mu gihugu atwawe n’indege ya kompanyi yigenga yamuzanye.

Uyu ntiyashimye gutangaza ibigendanye n’ubuzima bwe. Madamu Nkurunziza yajyanywe i Nairobi tariki 28 Gicurasi 2020 ashyirwa mu bitaro, nta makuru yatangajwe ku ndwara yari arwaye.

Mu mpera z’icyumweru gishize humvikanye ubutumwa bw’amajwi bivugwa ko ari ubwo yoherereje abasengana na we i Burundi, abamenyesha ko “amaze gutora mitende kubera ko bamusengeye“.

Muri ubwo butumwa ntavuga aho yari ari cyangwa indwara yari arwaye. Umunyamakuru ukorera mu Burundi yabwiye BBC ko yavuganye n’abegereye Madamu Nkurunziza bakamubwira ko yaraye ageze mu gihugu mu ijoro ryacyeye.

Ntiharamenyekana amakuru arambuye ajyanye no gusezera no gushyingura umukuru w’Igihugu cy’u Burundi watabarutse. Guverinoma y’u Burundi yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi uhereye ejo hashize kuwa kabiri ubwo hatangajwe iby’urupfu rwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →