Igihugu cya Kenya cyururukije ibendera ryacyo mu kwifatanya n’Abarundi mu rupfu rwa Nkurunziza

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa 12 Kamena 2020 yategetse ko amabendera yururutswa kugera hagati mu rwego rwo kwifatanya n’Uburundi mu kababaro k’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza. Ibi bizakomeza kugera ku ishyingurwa rya Petero Nkurunziza kandi birakorwa ahari ibendera ry’iki gihugu hose ku Isi.

Mu itangazo rye, Perezida Kenyata yabwiye abaturage b’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, avuga ko amabendera ya Kenya n’amabendera ya EAC agomba kugezwa hagati kuva mu gitondo kugera nimugoroba, ku nyubakwa za Leta zose, mu gihugu imbere, n’iz’ambasade za Kenya zose ku isi, kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 13 Kamena 2020.

Asobanura ko ari “ukuzirikana ubuzima bwa nyakwigendera nyakubahwa Perezida Pierre Nkurunziza no kugaragaza icyubahiro gihambaye n’ukundo yari afitiwe n’abaturage b’Afurika y’Uburasirazuba, Afrika, n’isi yose, no kumushimira ibikorwa bye bikomeye byo guteze imbere EAC”.

Perezida Kenyatta, nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, akomeza avuga kandi ko kururutsa amabendera kugera hagati ari ikimenyetso cyo “kwifatanya na bakuru bacu, barumuna bacu, na bashiki bacu bo muri Repubulika y’Uburundi.”

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →