Nyabihu: Abagore babiri bafatanwe udupfunyika dusaga 1300 tw’urumogi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2020, abapolisi b’u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafashe abagore babiri bafite udupfunyika 1,339 bari bagiye kurucuruza mu baturage. Bafatiwe mu karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe mu kagari ka Kora.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ibirengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko kugira ngo Maniragena Jacqueline w’imyaka 30 na Ngabire Mapole w’imyaka 35 bafatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Umuturage yari afite amakuru ko Ngabire yahaye urumogi Maniragena, anamubwira aho arushyira akaza kuruhasanga. Maniragena yarushyize mu mufuka aruvanga n’ibirayi arujyana aho Ngabire yamubwiye”.

CIP Karekezi avuga ko Maniraguha yari yahawe akazi yagombaga guhemberwa amafaranga. Umuturage wari ufite amakuru kuri urwo rumogi niwe wahamagaye abapolisi nabo barakurikirana.

CIP Karekezi ati“Umuturage yamaze kubimenya ahita atubwira, twohereza umupolisi hafi y’aho urwo rumogi rwari gushyirwa, Maniragena yahafatiwe aruzanye barebye mu mufuka basanga harimo ibirayi bivanze n’urumogi”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, yashimiye uruhare rw’abaturage mu kurwanya ibyaha anasaba n’abandi gukomeza ubwo bufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yakomeje akangurira abantu bagifite umutima wo gukora ibyaha cyane cyane abijandika mu biyobyabwenge kubicikaho kuko amategeko yakajijwe.

Ati“Icyo nabwira abantu bakijandika mu biyobyabwenge ni uko ibihano ku muntu ubifatiwemo byakajijwe kugera ku gufungwa burundu. Ikindi kandi kubera ubufatanye n’abaturage amayeri yose akoreshwa mu bucuruzi bw’urumogi agenda amenyekana”.

Abafashwe nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubitangaza, bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Jenda kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →