• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50
17/11/25
Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye
17/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
17/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu

Abantu bane bakurikiranweho kwica Ingagi izwi ku izina rya Rafiki muri Uganda

Umwanditsi
June 13, 2020

Ikigo gishinzwe iby’ibidukikije mu Gihugu cya Uganda cyahagaritse abagabo bane bakekwaho kwica imwe mu ngagi nkuru muri 17 zo mu misozi/mu mashyamba. Bivugwa ko iyi Ngagi rafiki ariyo yari ukuze kurusha izindi, aho yari ifite imyaka 25 y’amavuko.

Iyo ngagi yishwe, yitwa Rafiki akaba ari nayo yari nkuru mu itsinda ry’izindi 17, ikaba yari imenyerewe cyane mu gihugu. Yaburiwe irengero ku wa 01 Kamena 2020, aho batoye umurambo wayo bukeye bw’iyo tarikiki. Yari yakomerekejwe mu nda ku ruhande rw’iburyo.

Nk’uko itangazo rituruka muri icyo kigo gishinzwe ibidukikije ribivuga, abo bahagaritswe bavuga ko bari bagiye guhiga, aribwo bagwaga kuri ako gatsiko k’izo ngagi. Iyo ngagi ngo yashatse kubirukako, aribwo umwe muri bo yahise ayitera icumu mu kwirwanaho.

Abategetsi, bavuga ko mu nzu y’umwe muri abo bafashwe basanzemwo ibikoresho bikoreshwa mu guhiga, harimo ibikoreshwa mu gutega imitego hamwe n’amacumu.

Abo bagabo bose bari mu kasho k’igipolisi mu gihe bategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Ubwoko bw’izo ngagi zisigaye kw’isi nzima zingana hafi igihumbi, muri zo Igihugu cya Uganda nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ifite izigera kuri kimwe cya kabiri ni ukuvuga hafi magana atanu.

Ubu bwoko bw’izo ngagi, busanzwe buri gukendera ziboneka mu mashyamba kimeza ya Bwindi hamwe na Mghahinga, hamwe no mw’ishyamba kimeza (Pariki) ry’Ibirunga rihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Repubulika y’Iharanira Demokalasi ya Congo. Ukubungabunga izi ngagi ni isoko rikomeye mu bukerarugendo mu karere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5914 Posts

Politiki

4164 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1032 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga