Kudohorerwa gusubira mukazi ntibigomba kuba intandaro y’ikwirakwizwa ry’indwara-Min Ngamije

Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda asaba buri wese kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Avuga ko kuba abantu baradohorewe bagasubira mukazi, bidakwiye ko bica amabwiriza abafasha kwirinda iki cyorezo ngo usange baragikwirakwiza.

Minisititi w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel avuga ko amabwiriza yose Leta yashyizeho agamije gufasha buri wese mu gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid-19, ko buri wese asabwa kuyubahiriza no kuyashyira mubikorwa. Ashima abayubahiriza akagaya abayarengaho.

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Ngamije avuga ko kuva ingendo zakomorerwa hagati y’Umujyi wa Kigali n’utundi turere, ingamba ngo zirubahirizwa cyane cyane mubijyanye no kwambara udupfukamunwa nubwo ngo zidashyirwa mu bikorwa na bose nkuko babishishikarizwa.

Agira ati“ Hari abo usanga batannye batari kwambara neza agapfukamunwa, hari abadahana intera, icyo nacyo ni ikibazo gikomeye cyane cyane mu masaha ya nimugoroba, usanga abantu bagenda mu buryo bucucitse bitari ngombwa, kandi duhora tubyamagana ko abantu bakwiriye guhana intera”.

Yakomeje yamagana cyane bamwe mubamotari, aho kugira ngo usange bafite wa muti umuntu agomba gukaraba( hand Sanitizer), hari ngo abashyiramo igisa n’amazi. Avuga ko ibyo ari amakosa kuko ibyo bakora ngo atariko babitojwe mbere y’uko imirimo yabo isubukurwa. Avuga ko ari ukurengera kubyumvikanweho, ko kandi abazabifatirwamo bazabihanirwa.

Minisitiri w’Ubuzima, asaba ndetse akanibutsa buri wese gushyira mugaciro akirinda ndetse akarinda abandi iki cyorezo. Agira ati“ Niba baradohorewe kugira ngo basubire mukazi, ntabwo bigomba kuba intandaro yo gutuma habaho ikwirakwizwa ry’iyi ndwara”. Akomeza avuga ko Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego nka Polisi na RURA barimo kubikurikirana.

Abaturage bose basabwa kwambara agapfukamunwa kandi neza, guhera kumazuru no gupfuka umunwa neza, gukaraba amazi meza n’isabune cyangwa se n’umuti wabugenewe(Hand Sanitiser), guhana intera no kwirinda gukora ibibujijwe byose hagamijwe kwirinda iki cyorezo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →