Rusizi/Coronavirus: Umurenge wa Nkombo wiyongereye kuyindi iri mukato ka Covid-19

Kamembe, Mururu na Nyakarenzo, ni imirenge itatu muri 18 igize akarere ka Rusizi yari yarashyizwe ku ikubitiro mukato nyuma nyuma y’icyorezo cya Covid-19 cyari cyagaragaye ko kirimo kuhazamuka mu buryo budasanzwe. Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 12 Kamena 2020 yatangaje ko Umurenge wa Nkombo nawo washyizwe mu kato.

Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda mu kiganiro na RBA yavuze ko ishyirwa mu kato ry’Umurenge wa Nkombo ryatewe n’uko byagaragaye ko kariya gace karimo ikwirakwizwa ry’iki cyorezo cya Covid-19.

Yagize ati“ Hiyongereyemo Umurenge wa Nkombo kubera ko byaje kugaragara ko hariya hantu naho harimo ikwirakwiza ry’iriya ndwara, cyane cyane ku bantu bakora ubucuruzi bwa magendu bajya muri Congo mu buryo butanyuze mu mategeko”.

Akomeza ati“ Bafata amato matoya bakagenda bihishe, bakagenda rero bakagaruka ntagukurikiza amabwiriza ayo ariyo yose. Igihe byamenyekaniye byabaye ngombwa ko tuhasuzuma abantu bakekwaho buriya burwayi hanyuma bituma dufata icyemezo cyo kubashyira mu muhezo nabo, mukato reka tubyite gutyo kugira ngo batagumya guhahirana n’indi mirenge igize akarere ka Rusizi ariko no muturari tugize uwo murenge wa Nkombo naho twabujije urujya n’uruza kugira ngo abake banduye batagumya gukwirakwiza iriya ndwara”.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije avuga ko kuva hafatwa icyemezo cyo gushyira mu kato Akarere ka Rusizi by’umwihariko muri iriya Mirenge yavuzwe, hari umusaruro byatanze. Kuva icyorezo cyagaragara muri Rusizi hagaragaye abarwayi 89 ba Covid-19. Iyo ingamba zidafatwa ngo haba habarurwa umubare munini kurusha uhari.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →