U Rwanda rwategetse ko hururutswa ibendera ryarwo mu kunamira Petero Nkurunziza

Uhereye kuri uyu wa 13 Kamena 2020, u Rwanda rwategetse ko ibendera ryarwo ndetse n’iry’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba byururutswa kugera mu cyeragati mu rwego rwo kwifatanya n’Abarundi kunamira Nyakwigendera Petero Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi witabye Imana. Ni itangazo ryatanzwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu izina rya Perezida Kagame Paul w’u Rwanda.

Kugera ku munsi w’urupfu rwa Petero Nkurunziza watabarutse tariki 08 Kamena 2020, u Rwanda n’u Burundi byari bimaze igihe kigera ku myaka itanu bidacana uwaka. Imibanire y’ibi bihugu yarimo agatotsi kugeza n’ubwo byari byarahagaritse uburyo bw’imigenderanire n’imihahiranire.

Hagiye humvikana uguterana amagambo mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri bamwe mu bategetsi b’ibi bihugu ndetse na bimwe mu bitangazamakuru ku mpande zombi bigera aho bisa n’ibigenda byenyegeza umuriro.

Nyuma y’igihe kitageze ku cyumweru uwari Perezida w’u Burundi, Petero Nkurunziza yitabye Imana, Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko Ibendera ryarwo ndetse n’iry’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba byururutswa mu rwego rwo kwibuka no kunamira Nyakwigendera Nkurunziza, no kwifatanya n’Abarundi mu kababaro batewe n’uru rupfu rw’uwari Perezida wabo.

Uretse Iki gikorwa cyo kurutsa Ibendera ry’u Rwanda, mu minsi mike ishize u Rwanda rwohereje ubutumwa bw’akababaro kuri Leta y’u Burundi mu kwifatanya nayo ndetse n’Abarundi mu bihe by’akababaro barimo.

Mu itangazo ryatanzwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Kagame Paul, rivuga ko iki gikorwa cyo kururutsa Ibendera ry’Igihugu n’iry’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba kizageza igihe Petero Nkurunziza azashyingurirwa. Iri tangazo, rinavuga kandi ko u Rwanda rukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’umuryango wa Nyakwigendera muri iki gihe cy’akababaro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →