• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Covid-19: Abamotari bashobora kwisanga basubijwe mu ngo zabo

Umwanditsi
June 14, 2020

Abatwara abagenzi kuri Moto nyuma yo gukomorerwa bagasubira mu muhanda gutwara abagenzi, bakomeje gushyirwa mu majwi mu kunyuranya n’amabwiriza n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Mu gihe ngo byagaragara ko bari mu bakwirakwiza iki cyorezo, nta kabuza bashobora kwisanga akazi kabo gahagaritswe bagasubizwa mu ngo nkuko Minisitiri w’Ubuzima yabitangaje.

Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda avuga ko bamwe mu batwara abagenzi kuri Moto bakomeje kwitwara nabi mu birebana no kubahiriza amabwiriza yo gukumira no kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ibi ngo bishobora gutuma basubizwa mu ngo zabo aho gukomeza kubangamira gahunda za Leta.

Yagize ati“ Hari abamotari bamwe na bamwe bari kugaragaraho kurengera, bagafata uriya muti ubundi wateganijwe kugira ngo abantu babashe kuwukoresha, aho kugira ngo bawushyiremo cyangwa se igihe bamaze kuwukoresha washiramo bagashyiramo amazi. Nibasigeho birinde kugumya kurengera amabwiriza kuko ibintu bishobora gutuma n’ibyemezo byafashwe bisubirwaho kuko haramutse hagaragaweho ko bari mubashobora gukwirakwiza iriya ndwara ntacyabuza ko ibyemezo byafatwa byo kongera kubasubiza mu ngo zabo aho kugira ngo bagumye gukora akazi kabo”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije, avuga ko mbere y’uko aba bamotari basubira mukazi kabo babyumvikanyeho ndetse n’amashyirahamwe yabo abizi neza. Asaba ko bubahiriza amabwiriza ahari n’ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda, bitaba ibyo mu gihe abandura bakomeza kwiyongera kandi bikagaragara ko Abamotari babifitemo uruhare, ibyemezo byo kubasubiza mu ngo akazi kabo kagahagarara ngo byabafatirwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga