Gitwe: Urayeneza Gérard n’abandi barindwi bari mu maboko y’ubugenzacyaha-RIB

Urayeneza Gérard, usanzwe uhagarariye mu buryo bw’amategeko ibitaro bya Gitwe ndetse na Kaminuza ya Gitwe biherereye mu karere ka Ruhango ho mu Ntara y’Amajyepfo, we n’abandi bantu 7 batawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB. Bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo.

Urayeneza uri mu myaka 70 y’amavuko, yafashwe kuri iki cyumweru tariki 14 Kamena 2020, afatirwa mu mujyi wa Kigali, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Umuhoza Marie Michelle, umuvugizi w’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda-RIB, yahamirije intyoza.com ko itabwa muri yombi rya Urayeneza n’abandi bantu barindwi ari impamo.

Abajijwe niba koko ibivugwa ku itabwa muri yombi rya Urayeneza Gérard ari ukuri, yagize ati“ Yego yarafashwe ku itariki 14, akurikiranweho ibyaha bya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo”.

Umuhoza Marie Michelle, akomeza avuga ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Urayeneza Gérard, kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena 2020 aribwo hafashwe bariya bantu bandi uko ari barindwi, nabo bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo. Atangaza kandi ko iperereza ku byaha aba bose bakekwaho rikomeje gukorwa.

Urayeneza kimwe n’aba bantu barindwi, batawe muri yombi nyuma y’aho muri iki cyumweru gitambutse hari ibikorwa byo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakajugunywa mu cyobo kiri mu mbago z’ibi bitaro. Amakuru avuga ko kugeza kuri iki cyumweru hari hamaze kuboneka imibiri 10. Ibikorwa byo gushakisha iyi mibiri bikaba bikomeje.

Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko abatutsi barokokeye hariya I Gitwe n’abandi bafite ababo bahiciwe, dore ko ngo mu gihe cya Jenoside hari na Bariyeri ikomeye, mu myaka myinshi bamaze bajya kwibuka ababo muri kariya gace, bagiye basaba abahatuye barimo na Urayeneza kimwe  n’ababa bazi amakuru y’Abatutsi bahiciwe n’aho bashyizwe ariko ngo bikarangira ntawe utoboye ngo avuge ukuri.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →