Nyanza: Gitifu w’Umurenge wa Ntyazo waherukaga gufungirwa inyandiko mpimbano yirukanwe

Umuyobozi bw’Akarere ka Nyanza kuri uyu wa 15 Kamena 2020, bwemeje ko bwasezereye mu mirimo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo waherukaga gufatwa, agafungwa ashinjwa inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo.

Nsengiyumva Alfred, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo ho mu Karere ka Nyanza niwe wirukanwe mu kazi k’ubugitifu bw’Umurenge. Yari yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB kuwa 26 Gicurasi 2020.

Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yahamirije umunyamakuru wa intyoza.com iby’aya makuru, avuga ko uyu Nsengiyumva Alfred yamaze gusezererwa ku mwanya w’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Umurenge wa Ntyazo. Yagize ati“ Nibyo yasezerewe mu kazi kubera amakosa yakoze”.

Soma hano inkuru yabanje, ivuga ku ifatwa n’ifungwa ry’uyu Gitifu wirukanwe: Nyanza: Gitifu w’Umurenge na Adimini bakurikiranweho inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa Leta

Nshimiyimana Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →