Papa Fransisiko ababajwe n’ibibera muri Libiya, arayitabariza

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko mu isengesho ryo kuri uyu wa 14 Kamena 2020, yasabiye Abanyagihugu ba Libiya, Abimukira, impunzi n’abandi bose  bakomeje kuburabuzwa n’imidugararo n’intambara zihabera. Asaba ibihugu, Abanyepolitiki n’abategetsi ba Gisirikare guhagarika izi ntambara, bagashaka inzira iganisha ku mahoro arambye. Asaba buri wese gusengera iki gihugu

Mw’ijambo Papa Fransisiko yavugiye ku rubuga rugari rwitiriwe Mutagatifu Pawulo I Vatikani, yagaragaje ko abantu b’ingeri zitandukanye muri Libiya, ubuzima bwabo bukomeje kujya mukaga bitewe n’ibibazo by’intambara z’urudaca zibera muri iki Gihugu. Yavuze ko adasiba gusengera abanyagihugu bateshejwe ingo zabo, impunzi kimwe n’abimukira bose bagerwaho n’ibibera muri iki gihugu.

Asaba Imiryango mpuzamahanga, abantu bose barimo abanyapolitiki, abategetsi b’ingabo gushaka umuti wo kurangiza ibibazo biri muri iki gihugu, bagashaka inzira y’amahoro arambye n’ubumwe mu gihugu.

Papa Fransisiko nkuko Vaticannews dukesha iyi nkuru ibitangaza, avuga ko icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi kikaba kinabangamiye iki gihugu cyasanze urwego rwacyo rw’ubuzima rwarazahajwe n’izi ntambara zihahora.

Akomeza yibutsa uruhare rwa buri wese mu gushakisha amahoro muri iki gihugu, ko kandi nta n’umwe ukwiye kwihunza ibibazo biriho, ko buri wese akwiye gufata umwanya agasengera Libiya.

Libiya, yakomeje kuba isibaniro ry’ibibazo by’intambara n’imidugararo y’urudaca. Byose byatangiriye mu kwivumbagatanya kw’Abanyagihugu batewe ingabo mu bitugu na bimwe mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga, abakomeye ndetse n’ingabo za OTANI byaje kurangizwa no kwica Perezida Moamar Kadhafi mu mwaka wa 2011. Nyuma y’urupfu rwe kugeza magingo ay anta mahoro na mba araboneka muri iki gihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →