Impunzi z’Abarundi zivuga ko Imbonerakure arizo“ Nyirabayazana” wo kudatahuka

Impunzi z’Abarundi zahungiye muri Repubulilka iharanira Demokalasi ya Congo ziri mu nkambi ya Lusenda zisaba Evariste Ndayishimiye watorewe kuyobora Abarundi ko yakubahiriza uburenganzira bwa muntu, agashyira ku murongo imbonerakure bityo nabo bakabona gutahuka. Bahamya ko Igihugu kibaye gitekanye ntakizabuza ko batahuka.

Izi mpunzi, zivuga ko mu gihe ibikorwa by’ubugome n’urugomo bikorwa n’izi mbonerakure zibarizwa mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bitarahosha, badashobora gutahuka mu gihugu cyabo ngo kuko ntacyo byaba bimaze gutahuka nta mahoro babona, batizeye umutekano.

Umwe muri izi mpunzi yabwiye ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ati“ Icyaba cyiza ni uko twebwe impunzi zo mu Lusenda, twakumva ko uwasubiye ku butegetsi yadutunganyiriza neza agasubiza zirya mbonerakure ku murongo, bakareka gufata umuntu avuye muri Congo nk’inyamaswa, bakamukubita bakamugirira nabi. Abantu mu gihugu turacyumva ko bagirirwa nabi, ibyo biratuma tuguma twibereye mu buhungiro”.

Akomeza ati“ Twumvise basubiye ku murongo, twashobora guhunguka neza dufite umutima utekanye. Icyo twifuza ni uko bashyira ibintu ku murongo, ubutegetsi bukaba bushyashya nkuko hagiyeho umutegetsi mushyashya”.

Undi ati“ Byaba byiza agashyiramo ingufu, agahindura ibintu ku ruhande rw’imbonerakure, ahanini abenshi twahunze imbonerakure zo mu Burundi”. Akomeza avuga ko mu gihe imbonerakure zaba zihagaritse ibikorwa byazo byo kugirira nabi abanyagihugu hashobora guhunguka benshi.

Gen. Ndayishimiye Evaritse watorewe kuba Perezida w’u Burundi, aho agiye gusimbura Petero Nkurunziza uherutse kwitaba Imana, azarahirira imirimo yatorewe kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2020. Asabwa n’izi mpunzi gukora ibyiza, akagarura amahoro n’ituze mu barundi, impunzi zahunze zikizera umutekano wazo zikabona zigatahuka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →