Icyuka cy’intambara kiratutumba hagati ya Koreya ya Ruguru n’iy’Epfo

Koreya ya Ruguru yatangaje ko igiye kohereza abasilikare ku mipaka iyihuza na Koreya y’Epfo. Ibiro by’umugaba mukuru w’ingabo za Koreya ya ruguru bivuga ko abasilikare babo bagomba kwigarurira ahantu habiri: ikigo kinini cyane cy’inganda cya Kaesong n’ahubatse amahoteli ku cyitwa “Umusozi wa Diyama”.

Aha hantu hombi hubakishijwe amafaranga ya Koreya y’Epfo ku mupaka ku butaka bwa Koreya ya Ruguru, ariko ibihugu byombi byarahakoreraga. Hamaze igihe hafunze kubera amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.

Usibye kwigarurira aha hantu habiri, Koreya ya Ruguru ivuga ko igiye kubaka ibirindiro by’abazamu bihoraho no kongera gukoresha imyitozo ikomeye ya gisilikali ku mipaka, irimo na za misile.

Koreya y’Epfo yasubije ko Koreya ya Ruguru igomba kwikorera ingaruka z’ibikorwa byayo, ivuga ko igisilikali cyayo kiteguye bihagije. Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, yashatse kohereza i Pyongyang intumwa zo mu rwego rwo hejuru, ariko Koreya ya Ruguru yabyanze.

Koreya zombi zarwanye intambara ikaze cyane kuva mu 1950 kugera mu 1953. Usibye amasezerano yo guhagarika imirwano, nta masezerano yo guhagarika intambara burundu bigeze bageraho kugera n’ubu. Bivuze ko bakiri mu ntambara.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →