Ubukerarugendo mu Rwanda buremewe ariko bisaba kuba ntakibazo ufitanye na Covid-19

Ikigo gifite ubukerarugendo mu nshingao zacyo-RDB, nyuma y’uko ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 16 Kamena 2020 yanzuriye ko ubukerarugendo busubukurwa, cyatangaje bimwe mu bisabwa abashaka gusura pariki y’Ibirunga n’iya Nyungwe birimo no kuba usura yarapimwe Covid-19. Hanashyizweho ahapimirwa abantu, I Remera.

Mu mabwiriza yashyizweho n’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere-RDB, gisaba ko ushaka gusura Pariki ya Nyungwe ndetse n’Ibirunga asabwa kuba mu munsi ibiri mbere y’uko ajya hamwe muri aha aba yarapimwe Covid-19 bikagaragara ko ntayo arwaye.

Abantu bifuza gukora ubukerarugendo kandi bafashe gahunda (rendez-Vous) bashyiriweho ikigo gipima Covid-19 I Remera kuri Sitade Amahoro. Bamukerarugendo binjira mu Rwanda baje n’indege bikodeshereje basabwa kuba barapimwe iki cyorezo mu masaha 72 ashize kandi mbere yo kwinjira muri imwe muri parike basura bakabanza kongera gupimwa.

Urwego rw’Ubukerarugendo mu Rwanda, rurayoboye mu bigo n’ibindi bikorwa byinjiriza Leta amadovize, by’umwihariko 10% by’amafaranga yinjiye abuvuyemo afasha mu bikorwa bitandukanye bifitiye akamaro abaturiye Pariki.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →