Amerika: Abigaragambya barasaba ko Ubugome n’ivangura ku ruhu bikorwa na Polisi bihagarara

Imyigaragambyo mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kubura. Abayitabiriye basaba ko ibikorwa bishingiye ku irondaruhu ndetse n’ubugome bikorwa na bamwe mu bapolisi ku baturage bihagarara.

Imyigaragambyo yongeye kubura mu mihanda yo mu mijyi imwe yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Abigaragambya mu mpera z’iki cyumweru bakomeje gusaba ko ivangura rishingiye ku ruhu n’ubugome Polisi ikoresha ku baturage byahagarara.

Ikibumbano cya Albert Pike, umwe mu bari bashyigikiye ubucakara mu minsi yo hambere, abigaragambya bamaze kugitembagaza baragitwika i Washington kuri uyu wa 20 Kamena 2020.

Abigaragambya, kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Kamena 2020 n’ejo ku cyumweru baranizihiza ikiruhuko cya “Juneteenth cyo kwibuka umunsi umwirabura wanyuma yavuye mu bucakara taliki ya 19 z’ukwezi kwa gatandatu mu 1865 muri Leta ya Texas”.

Imyigaragambyo iteganijwe mu mujyi ya New York, Los Angeles na Miami. Mu murwa mukuru Washington DC hateganijwe indi imyigaragambyo. Abaraye bigaragambirije mu birometero bicye hafi y’ingoro ya perezida, baraye basenye ikibumbano cya Albert Pike umwe mu bategetsi bo hambere bari bashyigikiye ubucakara muri icyo gihe.

George Floyd, urupfu rwe nirwo rwabaye imbarutso y’imyigaragambyo.

Imyigaragambyo, nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza yatangiye taliki 25 Gicurasi 2020 ubwo umwirabura George Floyd yari amaze kugwa mu maboko ya Polisi mu mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota.

Uyu mwirabura Floyd, mu mashusho yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragara umupolisi w’umuzungu yamuryamishije hasi, amushinze ivi ku ijosi.

George Floyd n’Umupolisi ugaragara mu mashusho yamushinze ivi ku ijoro.

Mubyumvikanye byavuzwe n’uyu mwirabura ubwo yari hasi ahinzwe ivi mu ijosi, ngo yagize ati“ Simbasha guhumeka”. Ni rimwe mu magambo ye ya nyuma ku Isi. Abapolisi bane b’abazungu nibo bakurikiranweho ubwicanyi bw’uyu George Floyd.

 

Umupolisi w’Umuzungu ashinze ivi ku ijosi rya George Floyd. Aha ni naho yashiriyemo umwuka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →